Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwabakijije kumarira ibijumba mu nkono
Ubukungu

Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwabakijije kumarira ibijumba mu nkono

HITIMANA SERVAND

February 24, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza, baravuga imyato ubuhinzi bw’umuceri bwaje busimbura ubw’ibijumba bamariraga mu nkono ntibubateze imbere, kuri ubu bakaba bihaza bakanasagurira amasoko.

Abo ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative “Duterimbere Murundi” bahamya ko ubwo buhinzi bw’umuceri bwabahinduriye ubuzima bamwe bakaba barahindutse abashoramari, abandi bakaba bariyubakiye inzu zo guturamo.    

Aba bahinzi bahingira mu gishanga cya Karambi, bavuga ko ubusanzwe iki gishanga kitaratunganywa bari basanzwe bahinga ibihingwa byo kurya gusa bitabaha amafaranga, mu gihe ubu bahingira isoko kandi bakanabona ibyo kurya bifuza.

Murebwayire Atanasiya, agira ati: “Iki gishanga cyatunganyijwe mpari. Twabanje kubirwanya kuko hari abahingagamo ibijumba, amateke n’ibindi twamariraga mu nkono, gusa tukumva ari bwo buzima. Twashoboraga kubona uko turya ariko ukaba utabona n’amafaranga yo kugura umunyu. Ariko uyu munsi tureza imifuka y’umuceri, tukabona uwo turya tukanabona amafaranga kandi menshi.”

Abakora ubuhinzi bw’umuceri bibumbiye muri Koperative Duterimbere Murundi bavuga ko bavuye kuguhingira kurya ubu bakaba bahingira isoko ndetse bikaba biri kubateza imbere.

Mutuyimana Claver ati: “Uyu munsi umuhinzi ubikora neza bwamuhinduriye ubuzima. Nkange natangiye ndi umuhinzi muto wumva ko ndi gushakira abana uko barya ariko narejeje mbona amafaranga nari ntarakura mu bindi bikorwa nakoraga byose. Nihutiye kuvugurura inzu yange ndetse uko nigira imbere ngura n’andi mazu ubu nkodesha.”

Akomeza agira ati: “Ubu ntanga ubuhamya ko ndi umwe mu baturage bifashije muri uyu Murenge. Nigishiriza abana mu mashuri bifuza mbikura mu buhinzi bw’umuceri. Ni ubuhinzi bwagize aho bunkura bugira n’aho bungeza kandi ndakataje nkomeje gukurikirana ubu bukungu bwihishe muri iki gishanga.”

Bavakure ildephonse na we agira ati: “Ngewe nacikishirije amashuri nsanga hatangiye gutunganywa igishanga. Natangiranye na cyo mpinga umuceri yaba hano Murundi yaba i Kabeza navuga ko nta bindi nakoze bitari ubu buhinzi. Uyu munsi ndi umugabo wakoresheje amafaranga yo muri ubu buhinzi nshora imari no mi bindi bikorwa.”

Ati: “Ubu mfite akabari gafatika inaha, aho nkoresha abakozi bagera muri batanu bahoraho. Mfite moto yange nkoresha mu buzima bwa buri munsi kandi byose mbikesha ubu buhinzi. Abana bariga nkabishyurira, umushyitsi aransura singire ipfunwe ry’uko hari icyo yabura iwange. Muri rusange navuga ko ubu buhinzi bwampinduriye ubuzima.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko itunganywa ry’ibi bishanga bifasha mu kongera ibiribwa ndetse binatuma abaturage bikungahaza.

Fred Hategekimana, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, agira ati: “Ni impinduka natwe nk’ubuyobozi tubona. Twishimira kubona umuturage wafashwaga ari mu cyiciro runaka ahinga umuceri ejo ukabona yateye intambwe na we ari mu bafasha abaturanyi. Yaba abafasha mu buryo busanzwe cyangwa yashinze ubucuruzi bukenewe n’abaturage, ibyo ni igisubizo ku buyobozi.”

Akomeza yemeza ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi abaturage, bamenya niba amafumbire abagereraho igihe, kubegera kugira ngo humvwe imbogamizi no kuzishakira igisubizo.

Koperative Duterimbere Murundi ifite abanyamuryango basaga 1,900 aho bakorera ubuhinzi bw’umuceri kuri hegitari 330 bakuraho umusaruro wa toni 18,000 ku gihembwe.

Uyu mubyeyi avuga ko abana biga neza, bakarya neza, biturutse ku buhinzi bw’umuceri
Koperative Duterimbere Murundi iri kwagura ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri mu Murenge wa Murundi
Guhinga umuceri byabashoboje kuvugurura inzu yabo banashora no mu yindi mishinga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA