Umugore uzwi ku izina rya Mutoni utuye mu mudugudu wa Gasogororo Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, arakekwaho kwica umwana we w’amezi abiri, ubu akaba yafashwe n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza ryatangiye kuri urwo rupfu.
Bamwe mu baturanyi ba Mutoni bavuga ko batunguwe no kumva ko yaba yishe umwana we.
Mukangarambe Mariya agira ati: Nari nicaye mu mbuga numva abantu basakuza bavuga ngo Mutoni yishe umwana we. Uyu mwana ejo yari muzima. Nikanze njya kureba nsanga koko umwana yapfuye.
Ni mu gihe hari n’abavuga ko uyu mwana yaba yazize uburwayi ngo kuko yari amaze iminsi ajya kumuvuza.
Kabagwira Agnes agira ati: “Ariko nubwo bavuga ko yishe umwana we njye sinabyemeza ashobora no kuba yazize urupfu rusanzwe kuko yari amaze iminsi ajya no kumuvuza. Abantu tureke kubanza kumucira urubanz, azapimwe harebwe icyamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Murekezi Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko bikekwako uyu mugore yaba yaryamiye umwana kubera isindwe gusa ukekwa akaba yafashwe ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati: “Amakuru twayamenye tujyayo aho twasanze uyu mugore yarasize umwana we mu nzu aza kugaruka yasinze tugakekako yaba yamuryamiye agapfa. Yaje gutabaza aho inzoga zimushiriyemo avuga ko umwana we yapfuye.
Ubu rero ntituzi niba yarapfuye igihe yari yamusize mu nzu, niba yamuryamiye cyangwa yamwishe gusa umwana yajyanwe mu bitaro nyina na we yafashwe ubu iperereza rikaba ryatangiye.
Ukekwaho icyo cyaha ari mu kigero cy’imyaka 23 akaba yobanaga n’uwo mwana aho yari acumbitse.