Kayonza: Umuhanda ugana kuri Video uzashorwaho miliyari 1,5 Frw
Amakuru

Kayonza: Umuhanda ugana kuri Video uzashorwaho miliyari 1,5 Frw

HITIMANA SERVAND

January 11, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buhamya ko umuhanda w’ibilometero 4,5 ugana kuri Video ukomereza ahitwa ku Mbuto z’Amahoro uteganyirizwa gushyirwamo kaburimbo ukazuzura utwaye miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganywa kandi ko uyu muhanda FAWE-Video-Gahini Hospital-Imbuto z’Amahoro uzajya ukorwa mu byiciro aho buri mwaka uzajya utwara nibura miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda zo kuwitaho buri mwaka.

Byagarutsweho nyuma y’uko abaturage b’Umurenge wa Gahini n’abandi bawukoresha bahuriraga mu bikorwa byo gutangira gukora igice cyawo cya FAWE-Video kirimo gushyirwamo laterite mu gihe hataratangira gushyirwamo kaburimbo.

Abo baturage bishimira ko icyo gice cy’uyu muhanda wa kilometero 4 cyatangiye gukorwa, bakagaragaza ko babangamirwaga n’uburyo uwo muhanda wari warangiritse.

Gutangiza ikorwa ry’uyu muhanda byabaye ku wa 10 Mutarama, aho abatuye Umurenge wa Gahini bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza mu muganda wihariye.

Uwo muhanda wagaragaragamo ibinogo byinshi ndetse abawukoresha bakavuga ko wabagoraga yaba mu mvura kuko wanyereraga naho mu zuba ukagira ivumbi ryinshi.

Mutabazi Emmy ukora ubucuruzi mu Mujyi wa Kayonza, agira ati: “Twishimiye ko ubuyobozi butangije ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda. Twakomeje gusaba ko wakorwa kuko watuvunaga cyane. Nkanjye nkorera mu mujyi ariko ngataha, usanga utwaye ikinyabiziga cyangirikaga vuba kubera ibinogo, waba utega moto na bwo ukagera kuri kaburimbo wabaye ivumbi ugahindura imyenda.”

Umulisa Emmerance na we ati: “Uyu muhanda wari umeze nabi pe! Turashimira ubuyobozi ko bugiye kuwudukorera. Buri wese acyumva iki gikorwa yahise yitabira kubera inyota dufitiye uyu muhanda, batwijeje ko ugiye gutunganywa ugatsindagirwa ndetse mu minsi iri imbere ugashyirwamo Kaburimbo. Turishimye cyane ni iyi Kayonza twifuzaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, yavuze ko uyu muhanda ugiye gukorwa ku ikubitiro ushyirwamo laterite ukanatsindagirwa kandi bigakorwa mu buryo buhoraho, kugeza ushyizwemo Kaburimbo mu minsi iri imbere.

Ati: “Uyu muhanda w’ibilometero 4 uzakomeza gusanwa na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora mu bikorwa byo kwita ku mihanda, bakazawukora kugeza hashyizwemo kaburimbo izanakomereza ku Bitaro bya Gahini uciye kuri Videwo na Kaminuza y’u Rwanda Koleji ya Rukara.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bawubungabunga kugira ngo amafaranga awushorwaho azabyazwe umusaruro binyuze mu kuwukoresha neza.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kayonza (uri hagati)ari kumwe ni nzego z’ umutekano mu gutangiza ikorwa ry’umuhanda
Mu gihe hagishakishwa ingengo y’imari yo gushyiramo kaburimbo harashyirwamo latelite ituma umuhanda ukomera
Abaturage b’i Gahini baje ku bwinshi mu muhanda utangiza kubakorera umuhanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA