Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri
Amakuru

Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri

HITIMANA SERVAND

October 24, 2026

Umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, wangiza ibyumba bine by’amashuri ku Ishuri Ribanza rya Murama. Nta muntu wakomeretse muri iki kiza, kuko cyabaye mu gihe abanyeshuri batari ku ishuri.

Uyu muyaga watwaye ibisenge by’ibyumba by’amashuri, bimwe muri byo bigwa kure y’inyubako. Abaturage baturiye iri shuri bavuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi, nubwo nta mvura yari iri kugwa ubwo wangizaga ibi byumba.

Nzabandora André, umwe mu baturage bahaturiye, yavuze ko babanje kubona ibimenyetso by’imvura isa n’iy’inkuba, nyuma hakaza umuyaga ukomeye watwaye ibisenge by’amashuri.

Yagize ati: “Imvura yabaye nk’inkuba, nyuma haza umuyaga wonyine, tubona ibisenge by’amashuri bigiye mu kirere. Twagize amahirwe kuko hari ku munsi abana batize, ku buryo nta wakomerekeye muri iyo mpanuka.”

Iyi mpanuka yateye impungenge ababyeyi, bibaza aho abana babo bazigira mu gihe ibyumba byangiritse bitarakorwa.

Mukaruriza Ange yavuze ko bahangayikishijwe n’uko abana bashobora kubura aho bigira, asaba ubuyobozi gushaka igisubizo cyihuse kugira ngo imyigire yabo itazahungabana.

Yagize ati: “Uyu muyaga waduhemukiye, udusenyera amashuri. Ubu turibaza uko bizagenda kuko ibyumba bine byarimo abana benshi bishobora gutuma babura aho bigira. Turasaba ubuyobozi ko bwahita butabara bukareba icyakorwa kugira ngo ibi bitagira ingaruka ku myigire y’abana bacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeje ko ibyumba bine byangijwe n’umuyaga, buvuga ko bwatangiye gushaka uburyo abanyeshuri bazakomeza amasomo mu gihe hagitegurwa uko ibyumba byasenyutse bisanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko ubuyobozi buri gukorana n’Umurenge wa Murama kugira ngo hashakwe aho abanyeshuri bigira by’agateganyo.

Yagize ati: “Turi gukorana n’umurenge kugira ngo turebe uko abana bakomeza kwiga. Turateganya guhuza abanyeshuri biga mu mwaka umwe, urugero nk’abo mu mwaka wa mbere A na B bakigana, mu gihe dusana ibyumba byabo. Turanatekereza gukoresha n’ahandi bashobora kwigiramo, nko muri staff n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi badakwiye kugira impungenge, kuko abashinzwe imyubakire boherejwe kureba ibyangiritse no kugaragaza ibikenewe kugira ngo ibyumba bisanwe vuba.

Ishuri Ribanza rya Murama risanzwe rifite ibyumba 16 by’amashuri. Ibyumba bine muri byo, bingana na 25% by’ibyumba byose, ni byo byangijwe n’uyu muyaga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA