Kayonza: Urubyiruko rwayobotse ubuhinzi bw’akarima k’igikoni kimukanwa rwiteza imbere
Ubukungu

Kayonza: Urubyiruko rwayobotse ubuhinzi bw’akarima k’igikoni kimukanwa rwiteza imbere

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

May 30, 2024

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza bavuze ko nyuma yo kwiga bihangiye umurimo wo gukora akarima k’igikoni kimukanwa, mu gihe kitageze ku mwaka bafite agera kuri miliyoni 2 kandi buri kwezi buri wese uko ari 30 ahembwa 40 000.

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM) bakorera ibikorwa byabo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo, muri santere ya Rutagara mu gisigara cya metero 7 ku 10 batijwe n’Umurenge, babwiye Imvaho Nshya ko babitekereje ngo biteze imbere badahanze amaso ababyeyi.

Bakora ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bw’umurima w’igikoni wimukanwa mu biti no mu macupa yajugunywe, gutubura ingemwe z’imbuto n’imboga, bafite intego yo gukemura ikibazo cy’imirire mibi no kubyaza umusaruro ibiyaga, inzuzi n’imigezi iri hirya no hino mu Karere ka Kayonza.

Uru rubyiruko rwavuze ko ubuhinzi babutangiye muri 2023 ubwo basozaga kwiga amasomo yo kuhira ku buso buto n’ubugari mu ishuri rya Gishari (IPRC Gishari) mu gihe kingana n’umwaka umwe kuva mu Ugushyingo 2022 barangiza muri Kamena 2023.

Bavuze ko ubwo amasomo bigaga yarangiraga banze gusubira mu rugo ngo bicare iruhande rw’ababyeyi ahubwo bishyira hamwe ari 30 bahitamo kwishakamo ibisubizo batanga umusanzu w’ibihumbi 2,000 kuri buri munyamuryango babona ibihumbi 60 000 y’igishoro.

Byiringiro Belange ni umuyobozi w’itsinda rya PYAM yavuze ko barangije kwiga batekereza umushinga utabasaba igishoro cyinshi bahitamo gukora ubuhinzi bwimukanwa mu biti no mu macupa ya pulasitike ariko bibanda ku mbuga n’imbuto ku buso buto, aho bahinga amatunda, reti, karoti, sereli, sukumawiki n’izindi mbuto mu macupa ashyirwa ku bitanda bikozwe mu biti bijya hejuru (Vertical farming). Umurima w’igikoni uba ufite metero 2 kuri 2, buri cyumweru basaruraho ibilo16 by’imboga, aho ikilo kimwe cya reti bakigurisha 2,500 Frw.

Ati: “Twe nk’urubyiruko n’abandi baturage ndetse n’abakodesha tuba dutuye ahantu twumva ko ari hato bityo bikadusaba guhora tugura imbuto n’imboga kenshi kandi aho tuba haba hari umwanya wo guterekamo ubwo buhinzi, nyuma y’igihe gito ugacika ku kugura no guteka imboga zitujuje ubuziranenge cyangwa se zimaze iminsi ku buryo ziba zaratakaje intungamubiri.”

Nkuko babisobanura kandi ngo kuba baritabiriye imurikagurisha rya Gikondo muri Nyakanga 2023 byabafashije kwagura ibikorwa byabo no gufunguka mu bitekerezo biturutse ku kuba umushinga wabo waraje ari uwa kabiri mu mishinga myiza bahembwa arenga ibihumbi 800,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Twitabiriye duhagarariye itsinda turi bane ariko buri muntu bamuha ibihumbi 210,000 Frw. Aya mafaranga yadufashije kugura ibikoresho birimo ibigega bito, impombo nto zitwara amazi, imirama myiza n’ibindi.”

Kuri ubu barishimira ko mu gihe kitageze ku mwaka umwe batangiye kubona amasoko n’abaturage bakenera serivisi batanga ndetse ubuhinzi bwabo bukaba bubinjiriza amafaranga bityo n’abanyamuryango bakabona nibura amafaranga ibihumbi 40,000 buri kwezi abafasha kwikenura.

Musengimana Dativa ati, “Mu muryango wanjye ntibagura imboga kuko ubu buryo narabuhagejeje kandi mbona babukunze kuko baranshyigikira. Ibibazo by’amafaranga mpura nabyo hari ibyo nikemurira ntabituye ababyeyi banjye.”

Niyonzima Jean de Dieu nawe ati: “Abenshi mu rubyiruko bumva akazi n’imikorere byarabuze ariko twe twahisemo kwishakamo ibisubizo kandi bidufasha kubona amafaranga no kwikenura.”

Abagize itsinda PYAM bafite intego yo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubyagura bikava mu Karere ka Kayonza bikagera mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo binyuze mu imurikabikorwa n’imurikagurisha biba hirya no hino mu gihugu. Bemeza ko bagamije kurwanya ikibazo cy’imirire mibi no gukoresha ubuso buto bugahingwaho imbuto n’imboga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kubona umubare munini w’urubyiruko rujya mu buhinzi bifasha mu iterambere no kugira n’uruhare mu mirire myiza.

Yavuze kandi ko ari intambwe nziza kuko ababikora batumva ko ubuhinzi bukwiriye gukorwa n’abakuze gusa.

Yagize ati: “Iyo tubonye umubare mwinshi w’urubyiruko rukora ubuhinzi ndetse bagakoresha n’ubumenyi bahawe mu ishuri biradufasha mu guhindura imyumvira y’abaturage. Kuba akarima bagatereka ahantu kakera imbuto n’imboga bidufasha mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi ariko kandi bifasha abaturage kudatakaza amafaranga menshi bajya guhaha.”

Yongeyeho ati: “Ni amahirwe n’icyizere kuba dufite urubyiruko nk’uru rukora ubuhinzi babusobanukiwe kandi bakabikora batumva ko ari umwuga w’ababyeyi babo gusa ahubwo na bo bashobora kugira uruhare mu guteza imbere umwuga w’ubuhinzi.”

Urubyiruko rugize itsinda PYAM ni 30; abahungu 22 n’abakobwa 8. Iri tsinda rimaze kugera ku mutungo usaga miliyoni 2. Intego ni ukobona ubuzima gatozi no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango ndetse no kwagura ibikorwa byabo bikagera mu gihugu hose no hanze bikabatunga n’imiryango yabo.

Rumwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo mu Karere ka Kayonza

TANGA IGITECYEREZO

  • Byiringiro Belange
    May 30, 2024 at 7:39 pm Musubize

    Turashimira imvaho ko itugerera Aho tutagera ikarushano kuvugira rubanda rugifi rutabasha kwi marketing ngo bagaragaze ibikorwa byabo hiryi nohino mu gihugu ariko mujye munashyiraho nimero ya telephone kugirango. Tujye tuvugisha abomwaganye tubigireho dukomeze kwifatanya munzira yo kwiteza imbere.
    Mugire amahoro

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA