Imyaka 14 irashize Akarere ka Kayonza kungutse uruganda Mount Meru Soyco Ltd rutunganya amavuta muri soya no mu bihwagari, rwuzuye rutwaye miliari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu rukaba rumaze guha akazi abaturage basaga 700 biganjemo abo mu Murenge wa Mukarange.
Abo baturage babonye imiirimo muri uru ruganda rwatangiye rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 200 za soya n’ibihwagari ku munsi, bishimira ko bakomeje kwiteza imbere binyuze mu mirimo ya nyakabyizi n’ihoraho.
Bavuga ko muri uru ruganda habamo imirimo myinshi aho buri muntu ashobora kubona ibyo akoramo hashingiwe ku bumenyi afite.
Muteteri Amina umaze imyaka isaga 5 akorera urwo ruganda, agira ati: “Kugira ngo umenye uko uru ruganda rwatubereye ubwugamo ku bushomeri ubibona ku mugoroba abakoze ku manywa bataha haninjira abakora nijoro. Ubona ko turi abantu benshi bahahira muri uru ruganda. Yaba abize n’abatarize twese dufite ibyo dukoramo hano.”
Akomeza ahamya ko amaze kwiteza imbere, akaba atuye heza, yishurira abana be amashuri, yiguriye inka yabyaye n’izindi ikamuha n’amata arinda urugo rwe kugira imirire mibi.
Ndahayo, umutekinisiye muri uru ruganda, na we avuga ko ubu yiteje mbere, ati: “Aka kazi katumye niyubakira inzu kandi nziza, ndetse njye n’umuryango wanjye dutunzwe n’umushahara mpembwa hano. Navuga ko ari amahirwe twagize kubona umushoramari uzana uruganda rukaduha akazi turi benshi gutya.”
Byiringiro Seraphin warangije amashuri mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga (IPRC), yavuze ko akomeza kungukira ubumenyi mu gukorera muri uru ruganda.
Ati: “Ni byiza kwiga ariko ni byiza kurushaho kubona aho ushyirira mu bikorwa ibyo wize. Aha ndakora ngahembwa ariko nunguka byinshi no mu bumenyi. Ku bijyanye n’imibereho yange ya buri munsi, ubu ndi mu basore bifashije. Mpembwa neza nkazigama ndetse ngakora n’indi mishinga y’iterambere nko kugura utwo tubanza, kugurira ababyeyi amatungo n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko inganda ziri mu byongera iterambere aho zikorera, bugasaba abaturage bagira amahirwe yo guturana na zo kuyabyaza umusaruro.
Hategekimana Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, agira ati: “Kimwe mu byihutisha iterambere ry’ubukungu ni inganda. Zitanga akazi, zigatanga imosoro ariko kandi zikanatanga ibyo tuba dukeye gukoresha. Ubutumwa rero ku baturage ni ukuba maso bakumvako niba umushoramari aje gukorera hafi yawe ari amahirwe ugomba kubyaza umusaruro.”
Yakomeje ashimira umusanzu w’Uruganda Mount Meru Soyco Ltd mu iterambere ry’abaturage.
Manoj Kumar Prajapati, Umuyobozi Mukuru wa Mount Meru Soyco Ltd, avuga ko uretse gukora amavuta yo guteka, bakora n’amasabune, ibikoresho bya pulasitiki nk’amajerekani, amabase, intebe n’ibindi.
Ibyo bicuruzwa babigurisha mu isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga nko muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Burundi n’ahandi.


