Kayonza: Abatuye Gasarabwayi bagowe no kutagira ivuriro rifite serivisi z’ububyaza
Imibereho

Kayonza: Abatuye Gasarabwayi bagowe no kutagira ivuriro rifite serivisi z’ububyaza

HITIMANA SERVAND

March 11, 2026

Abatuye mu Kagari ka Nyamugari Umurenge wa Mwiri w’Akarere ka Kayonza ahitwa Gasarabwayi bavuga ko babangamiwe no kutagira ivuriro hafi ribaha muri serivisi z’ububyaza, bakifuza ko ivuriro ry’ibanze bafite ryakongererwa ubushobozi rigashyirwamo izi serivisi, ntikomeze gukora ingendo bajya kubyarira kure.

Abo baturage bavuga ko amavuriro afite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi ari kure yabo aho bibasaba kujya i Rwinkwavu, mu wundi Murenge cyangwa bakajya i Nyakabungo. Bavuga ko hari igihe bagirwaho ingaruka n’ingendo ndende bakora bajya kubyara.

Mukarusine Francine agira ati: “Urumva iyo umubyeyi agiye kubyara aba afite imbaraga nke. Hari igihe afatwa n’inda mu bihe bibi by’imvura, inaha inzira ni mbi, kandi twifashisha moto ugasanga iragenda inyerera, imugaragura mu byondo hari igihe hari ababyarira mu nzira kubera gutinda kugera kwa muganga.

Ushobora no guhamagara iyo moto ugasanga zose zagiye, bikagusaba gutegereza ariko iyo ivuriro riri hafi umubyeyi afata umuherekeza baka bagenda, ababatwara bakabasanga mu nzira cyangwa bakanigezayo.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko ivuriro ry’ibanze bubakiwe ryashyirwa ku rwego rwa kabiri rigahabwa serivisi z’ububyaza, rikabaruhura. 

Ati: “Kugeza ubu nta serivisi z’ububyaza zihari, aho ryakira gusa umuntu n’ubundi utarembye, umwe baha utunini agataha.  Na byo turabishima kuko hari igihe umwana akurwarana wahagera bakamuvura ugakomeza imirimo yawe utiriwe ujya ku Kigo Nderabuzima, ariko hashyizwemo n’ububyaza byadufasha cyane.”

Mwerekande Amoni na we yagize ati: “Inaha rwose dukeneye ivuriro ryatwakirira ababyeyi. Buriya umubyeyi afite abamwitaho akabyarira hafi biramufasha, bikanafasha umuryango kudakora ingendo ndende, bagemura ibimutunga cyangwa baje no kumwitaho mu bundi buryo”. 

Yunzemo ati: “Ikindi iyo utwaye amafunguro kure, ugerayo yahoze ku buryo umubyeyi wabyaye kuryoherwa kwe kugabanyuka. Ariko ari hafi yaba ibyo kunywa no kurya bimugeraho bigishyushye ku buryo bimugwa neza no konsa bikihuta. Turifuza izi serivisi hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko uko ubushobozi buboneka aba baturage bazahabwa inzu y’ababyeyi kandi bakabona serivisi bifuza.

Yagize ati: “Hariya ubuyobozi bwari bwabahaye ivuriro ry’ibanze ariko byose bijyana n’ubushobozi. Muri gahunda dufite n’ubundi. Aya mavuriro y’ibanze hari agenda ashyirwa ku rwego rwa kabiri agahabwa serivisi z’ububyaza n’izindi. Ibi bijyana n’ingengo y’imari kongera ibikoresho, abakozi n’ibindi.”

Yakomeje ati: “Twabwira aba baturage rero ko icyifuzo cyabo tukizirikana hanyuma uko ubushobozi buboneka iri vuriro tukazaryongerera ubushobozi kugira ngo babone serivisi bifuza hafi.”

Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza habarirwa ibitaro bibiri bya Gahini na Rwinkwavu, Ibigo Nderabuzima n’Amavuriro y’Ibanze.

Bifuza serivisi z’ububyaza ku ivuriro ryabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA