Kayonza: Hari abagore biyubakiye uruganda badindizwa no kutagira amashanyarazi
Ubukungu

Kayonza: Hari abagore biyubakiye uruganda badindizwa no kutagira amashanyarazi

HITIMANA SERVAND

February 24, 2026

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rukara bubatse uruganda rutunganya ikawa bifuza kugezwaho amashanyarazi kuko kuba batayafite bikoma mu nkokora iterambere ry’ibikorwa byabo.

Ibi aba bagore babivuga bashingiye ku kuba baritabiriye guhinga ikawa ku bwinshi ndetse bagatangiza umushinga wo kuyitunganyiriza muri urwo ruganda rwabo.

Kuba aho bakorera hataragezwa n’umuriro w’amashanyarazi bituma mu mirimo y’iyi Koperative bifashisha moteri itanga amashanyarazi aho bavuga ko bitinza akazi ndetse bikanabatera igihombo.

BATAMURIZA Madalina agira ati: “Iyo winjiye mu bikorwa by’uruganda birimo nk’ibi dukora byo gutunganya ikawa twiyezereza kugira ngo tuyigeze ku isoko ihita inyobwa, bidusaba gukoresha amashanyarazi. Ubu dukoresha moteri nto itanga amashanyarazi (generetor). MurabIzi ko ibikomoka kuri peterori bihenze aho dutanga amafaranga menshi kuri mazutu. Biratudindiza”.

Akomeza agira ati: “Turifuza ko twahabwa amashanyarazi kugira ngo tunoze imikorere. Tugerageza gukora ibiri mu bushobozi bwacu, ariko kuko umuyoboro w’amashanyarazi utari hafi yacu, dusaba ubuyobozi ko bwadufasha kuri icyo gikorwa remezo, kuko byafasha n’abatuye inaha na bo bagacanirwa ndetse n’imirimo ishingiye ku gukoresha amashanyarazi ikaboneka.”

MUTETERI Mariya na we agira ati: “Abagore ba Twensheke twarisobanukiwe, tumenya ko dukwiye gukora tukiteza imbere. Aho tugejejwe n’ubuhinzi bw’ikawa ni heza, ariko kugira ngo turusheho, dukeneye amashanyarazi tukanoza ibyo dukora, tugahinga, tukongerera agaciro ikawa yacu tukanacuruza.”

Mukeshimana Valentine avuga ko imashini itanga amashanyarazi atari iyo kwizerwa. Yagize ati: “Ubu dukoresha genereta (generator) ariko isaha n’isaha iradutenguha. Ishobora guhagarara gukora hari ibyo mwakoraga mu ruganda bikangirika. Dushobora kuba nta mirimo ikomeye iri gukorwa ariko dukeneye nko kwandika akaraporo bikadusaba gucana imashini ugiye kwandika urupapuro rumwe. Urumva ko bitameze neza nkuko twaba dufite amashanyarazi. Ubuyobozi buturwaneho aha hagere amashanyarazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza HATEGEKIMANA Fred  avuga ko ubuyobozi buha agaciro ibikorwa by’iyi koperative y’abagore bahinga ikawa mu Murenge wa Rukara, bukabizeza ko bazagezwaho n’amashyanyarazi bitarenze muri uyu mwaka wa 2026.

Yagize ati: “Mu byo twabasezeranya ku bijyanye n’amashanyarazi nuko ubu dufite umushinga munini wo guha amashanyarazi abantu benshi harimo na ruriya ruganda turakorana n’abafatanyabikorwa barimo REG kugira ngo na ho hagezwe amashanyarazi. Iki ubuyobozi buragikoraho ahubwo bo babe batekereza ku kwagura umushinga wabo no kuzabyaza inyungu amashanyarazi kuko uyu mwaka ushobora kurangira baracaniwe.”

Abo bagore bibumbiye muri koperative ya “Twongere Umusaruro wa Kawa (TUK)” ikorera mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara ikaba igizwe n’abanyamuryango 193.

Bahinga ikawa bakanayitunganya ku buryo ukeneye iyo kunywa ayibona
Babangamiwe no kuba ahubatse uruganda rwabo nta mashanyarazi arahagera
Abagore bashinze uruganda batunganya ikawa bagaragaza imbogamizi zo kutagira amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA