Abaturage bo mu Karere ka Kayonza,Umurenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi Umudugudu w’Ubwiza barashimira ubuyobozi bwabahaye ivomo rigezweho ry’amazi meza aho byabarinze gukora ingendo ndende bajya kuyavoma mu mibande.
Iri vomo amazi ritanga akururwa mu isoko y’amazi asanzwe akoreshwa n’ikigo cya SOS Kayonza. Aba baturage bavuga ko iryo vomo ry’amazi ryababereye igisubizo kuko rihorana amazi.
Nyampundu Anne agira ati: “Twabonye aya mazi tuyakeneye cyane.Ubusanzwe twavomaga kure hasi iriya mu mibande ukazageza amazi mu rugo wanoze. Mu ngaruka zo kutagira amazi hafi byanatumaga hari abana bakererwa kujya ku ishuri ndetse hakaba n’igihe basibye.
Uyu munsi ubu turi mu bisubizo aho turi kuvoma hafi kandi icyiza ni uko aya mazi atajya akama. Kubona amazi ubu bituma tugira isuku yaba ku myambaro no ku mubiri.”
Mukurana Damien na we agira ati: “Kutwegereza amazi byatumye umwanya twakoreshaga tujya kuyahiga tuwukoresha mu bindi bikorwa byo kwita ku muryango ndetse n’ibiduteza imbere. Ubu sinkizinduka njya ku mugezi kuko aho nyakenereye mpita nza nkavoma.Byahaye umutuzo imiryango yacu kuko tuziko amazi ari ubuzima.”
Mukangarambe donatira nawe ati “Amazi yatuvunaga.Umuntu udafite umwana ufite imbaraga ngo ajye kuyamuzanira Kandi nawe akaba atabishoboye yatangaga amafaranga ijana ku ijerekani bakamugirayo.Reba rero uri bukoreshe amajerikani 3 ejo ukongera ,amafaranga watakaza.Kubona aya mazi ni inyungu mu kuyakoresha ariko ni n’inyungu mu kuzigama amafaranga twayaguraga.”
Hategekimana Fred uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko bashima kuba abaturage bayabonye iri vomo rizifashiahwa n’imidugudu ine.
Ati”Mu nshingano dufite nk’ubuyobozi ni ugushaka inzira zo gukemura ibibazo abaturage bacu baba bafite.Ni muri urwo rwego dufatanije n’abafatanyabikorwa twabashije guha bariya baturage amazi ,kuko bari baragaragaje ko bagorwa no kuyabona.Twizera ko bigiye kubafasha ,ubuzima bwabo bukamera neza ,isuku bakayimakaza.Tuzanakomeza no kuyageza no kubandi uko n’ubushobozi bugenda buboneka.”
Akarere ka Kayonza kageze ku kigero cya 78% mu kugeza amazi ku baturage ahifuzwa ko bizaba bigeze ku ijana ku ijana mu myaka ine iri imbere.
Ubuyobozi butanga ikizere ko bizagerwaho hashingiwe ku mishinga migari y,’amazi yahatangijwe harimo uwa Muhazi ya kabiri ndetse nuwa Ndego.