Kazakhstan yaguriye ibikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro adasanzwe mu Rwanda
Mu Mahanga

Kazakhstan yaguriye ibikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro adasanzwe mu Rwanda

KAMALIZA AGNES

November 19, 2025

Kazakhstan yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro adasanzwe mu bihugu nk’u Rwanda na Afghanistan binyuze mu mishinga mishya iri gukorerwa muri ibyo bihugu.

Iby’ayo makuru byemejwe n’Umuyobozi wa Kompanyi ya Tau-Ken Samruk; icukura amabuye y’agaciro muri Kazakhstan, Nurlan Zhakupov  wavuze ko hatangiye ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro adasanzwe, (geological exploration for rare and rare-earth metals) mu Rwanda no muri   Afghanistan.

Zhakupov yavuze ko Kompanyi ya Tau-Ken Samruk iri gukorana n’ibihugu byombi hagamijwe gushimangira uruhare rwa Kazakhstan mu ruhererekane mpuzamahanga rw’amabuye y’agaciro, kandi uwo mushinga uri gukorerwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’impande zombi.

Yongeyeho ko hamaze gutoranywa Uturere dutanu mu Rwanda tuzakorerwamo ubushakashatsi.

Ati: “Twasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda, Twamaze gutoranya Uturere dutanu two gukoreramo ubushakashatsi. Ku ruhande rwacu, twamaze kuzuza ibisabwa byose kugira ngo u Rwanda rubigenzure.”

Nyuma yuko u Rwanda rubyemeje hazahita hashyirwaho ishoramari rihuriweho rizakora ubwo bushakashatsi n’ibikorwa by’ubucukuzi.

U Rwanda na Kazakhstan basinyanye amasezerano y’ubutwererane ashingiye ku bucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi, ku wa 28 Gicurasi 2025.

Ni nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Mujyi wa Astana, byibanze ku ntego zihuriweho mu kugera ku iterambere rirambye.

Icyo gihe Perezida Tokayev yashimye u Rwanda kuba rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira umuhate wa Kazakhstan mu kongerera imbaraga umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame na Perezida Tokayev banagaragaje inzego z’ingenzi zakwagurirwamo ubutwererane zirimo ubucuruzi, ishoramari, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, ikoranabuhanga, imitangire ya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’urwego rw’imari.

Abakuru b’Ibihugu bombi kandi banaganiriye ku bijyanye no guteza imbere ubushakashatsi mu by’isanzure n’ikoranabuhanga, hanasinywa amasezerano ahuriweho yo gukora ubushakashatsi mu by’isanzure.

U Rwanda na Kazakhstan kandi byemeranyije ku gushyiraho imishinga ihuriweho iri mu nzego zirimo ingufu zisubira ndetse no gukoresha neza umutungo kamere.

Impande zombi kandi zizakorana mu bijyanye n’imari, cyane cyane ko ibihugu byombi byifuza guhinduka ihuriro rya serivisi z’imari mu bice biherereyemo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA