Kazarwa Gertrude yagiranye ibiganiro na Amb. wa Algeria mu Rwanda
Politiki

Kazarwa Gertrude yagiranye ibiganiro na Amb. wa Algeria mu Rwanda

NYIRANEZA JUDITH

January 14, 2025

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 byagarutse ku bufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Algeria, ndetse n’impinduka zazanywe n’amasezerano ibihugu byombi bimaze gusinyana.

Yagize ati: “Ibiganiro twagiranye na Ambasaderi wa Algerie mu Rwanda twarebaga cyane cyane imibarnire y’Igihugu cya Algeria n’u Rwanda kandi no ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategetko y’u Rwanda ndetse n’iya Algeria.

Icyavuyemo rero ni uko dukomeza gukorana neza, ari ku rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko ndetse no mu zindi nzego zigize Igihugu cyacu.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Kazarwa yagaragaje bimwe mu byagezweho hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Ati: ”Ubu Dufite abanyeshuri bafite buruse biga muri Algeria kandi ku nzego zose haba mu burezi, haba mu mibereho myiza, haba mu ishoramari hose hagiye habaho amasezerano kandi arimo akorwa n’ubu ndetse duteganya ko n’ubundi hazakomeza kujya hasinywa amasezerano atandukanye  mu bintu bitandukanye.”

Mu rwego rw’imigenderanire ibihugu byombi byakuyeho Visa.

Yagize ati: “Ibihugu byombi byakuriranyeho Visa, ufite pasiporo dipolomatike n’abafite iz’akazi bose bagenda nta Visa kandi ni amasezeramo yasinywe hagati y’u Rwanda na Algeria”.

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Muri Kanama 2023, mu mpapuro Perezida Kagame yakiriye zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah ufite icyicaro i Kigali.

Ibindi bikomeza umubano w’ibihugu byombi ni uko bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU; Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n’Iterambere, NEPAD; Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z’abayobozi bo ku mpande zombi, zirimo urw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Algeria muri Mata 2015.

Ni uruzinduko rwabanjirijwe n’urw’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo Louise wasuye iki gihugu mu 2014.

Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration: KICD) yabereye mu Murwa Mukuru wa Algerie, Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

Algeria n’u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi Tamazight.

Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yari ari kugirira uruzinduko muri Algerie yahuye n’abayobozi bakuru, yemeza ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yashyize indabo ku rwibutso rw’abaguye ku rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algeria.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, igaragara nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA