Kazarwa Gertrude yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Politiki

Kazarwa Gertrude yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 14, 2024

Madamu Kazarwa Gertrude ni we watorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda nshya y’imyaka itanu, aho asimbuye Madamu Mukabalisa Donatille wagiye kuri izo nshingano mu mwaka wa 2013 nyuma y’amatora y’Abadepite.

Madamu Kazarwa yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 73, aho yari ahanganye na Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi atatu haboneka n’imfabusa eshatu mu Badepite 80 batoye nyuma yo kurahirira kuba Intumwa za Rubanda mu myaka itanu iri imbere.

Mu bamwungirije, Uwineza Beline yatorewe kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma

Sheikh Musa Fazil Harerimana yongeye gutorerwa kuba visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ushinzwe imari n’Ubutegetsi.

Madamu Kazarwa w’imyaka 61 y’amavuko, yari Umusenateri guhera mu mwaka wa 2013, aho yinjiyemo ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Icyo gihe na bwo yari asimbuye Madamu Mukabalisa Donatille na we wahise ajya kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite, kugeza muri uyu mwaka wa 2024 mbere y’ibikorwa by’amatora ubwo Inteko Ishinga Amategeko yaseswaga.

Madamu Kazarwa yashimiye Abanyarwanda babatoye, bakabaha inshingano zikomeye zo kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati: “Izo nshingano zikomeye tuzazifashwa no gufatanya, tuzazifashwa no guhuriza hamwe n’Abadepite bamaze kurahira, cyane ko biri no mu ndahiro yacu…”

Yashimiye kandi Abadepite bamutoreye kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite afatanyije na ba Visi Perezida batowe, yizeza ubufatanye hagati y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’izindi nzego zigize Igihugu.

Yongeyeho ati: “Nshimira kandi ko aho manda ishize bagereje ari ho tugiye guhera kugira ngo natwe dushyiremo imbaraga zacu n’ubwenge bwacu mu guteza Igihugu cyacu imbere.”

Madamu Kazarwa ni impuguke mu Icungamari aho afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 by’umwihariko mu nzego zirimo gucunga imishinga, imicungire y’inkunga za Leta, amategeko, isesenguramategeko no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Afite ubunararibonye mu buhuza mu nkiko, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Buyobozi bw’Icungamutungo (MBA), Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri mu Mategeko (LLB), n’impamyabumenyi itangwa na ILPD.

Yashinze Umuryango  Bright Stars Foundation Academy (BSFA) ufasha abanyeshuri b’i Nduba mu Karere ka Gasabo kubona uburezi bufite ireme guhera mu mwaka wa 2018.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abarahiye bose kubahiriza inshingano zo gukorera Igihugu nk’uko bikwiye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertrude
Ba Visi Perezida batorewe kungiriza Madamu Kazarwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA