Guverinoma ya Kenya n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare ,Croix-Rouge , batangaje ko umwuzure wibasiye iki gihugu umaze guhitana abantu 181 mu gihe abarenga igihumbi bavuye mu byabo.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko umwuzure wangije byinshi birimo inzu n’ibikorwa remezo ndetse umubare w’abamaze guhitanwa ukaba urenze uw’abahitanywe n’umwuzure waturutse ku miyayaga yo mu bwoko bwa El Nino mu mpera z’umwaka ushize.
Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ku wa 30 Mata yatangaje abagera ku 190.942 bakuwe mu byabo barimo 147.000 bo mu Mujyi i Nairobi, mu gihe 91 baburiwe irengero bakirimo gushakishwa.
Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, yatangarije i Vatican ko umutima we uri kumwe n’Abanyakenya muri iki gihe imyuzure ikomeje gutuma Babura ubuzima ndetse igakomeretsa abandi.
Rick Loss
May 2, 2024 at 7:19 pmNIHANGANISIJE IMIRYANGO YABARI GUTAKARIZA ABABO MURIRISANGA NYE RYUGARIJE ISI MURIRUSANGE ARIKOCYANECYANE MURI KENYA HAKOMEJE KUGARAGARA UMUBAREMUNINI WABAHABURIRA UBUZIMA BITEWE NIMYUZURE NIHANGANISHIJE ABANYAKENYA MURI IYIMINSI BARIMO YAMAKUBA ATOROSHYE ARIKO UMURYANGO WITA KUMBABARE KWISI NUREBEKO WAFASHA IGIHUGU CYAKENYA KUKO ABATURAGE BAKENYA BARABABAJE BITEYE AGAHINDA .