Zhang Kequn ufite ubwenegihugu bw’u Bushinwa yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta kiri i Nairobi muri Kenya nyuma yo gufatanwa ibimonyo by’ibigore birenga 2 000, akaba ashinjwa kubitwaye no kubicuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibizwi nka magendu.
Zhang yafashwe ku wa 11 Werurwe, nyuma yo gusakwa n’abashinzwe umutekano i Nairobi bakamusangana ibimonyo bizima mu gikapu.
Nubwo nta kintu aratangaza ku byo akurikiranweho ariko Inzego zishinzwe iperereza zabwiye Urukiko ko ashobora kuba yari afitanye isano n’Umutwe w’abacuruza ibimonyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, wigeze gufatirwa muri Kenya umwaka ushize.
Ibi bimonyo birengerwa n’amasezerano mpuzamahanga agenga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ubucuruzi bwabyo buragenzurwa cyane.
Umwaka ushize, ikigo cya Kenya kirengera inyamanswa, (Kenya Wildlife Service KWS) cyaburiye ko hakomeje kugaragara umubare w’abantu benshi basaba ibimonyo,(garden ants) bashaka kubyorora nk’amatungo cyane cyane abo mu bihugu by’i Burayi na Aziya.
Ubushinjacyaha bwa Kenya bwasabye inkiko za Kenya kwemerera inzego z’iperereza gusuzuma mu buryo bwihariye ibikoresho by’ikoranabuhanga by’uwo ukekwaho icyaha, birimo telefone na mudasobwa ye.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Kenya gishinzwe kurengera inyamanswa,(KWS), Duncan Juma yabwiye BBC ko hashobora kuba hari abandi bantu bashobora gufatwa mu gihe iperereza rikomeje kwagurirwa no mu yindi mijyi yo muri Kenya, mu bice bikekwamo gukusanya ibimonyo mu buryo butemewe n’amategeko.
Muri Gicurasi 2025, Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye abagabo bane igifungo cy’umwaka nyuma yo kugerageza kuvana mu gihugu ibihumbi by’ibimonyo by’ibigore bikiri bizima.
Ikigo KWS kigaragaza ko ibimonyo bifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kandi ko kubikusanya babitwara ahandi bishobora guhungabanya urusobe rw’ibinyabuzima n’ubwiza bw’ubutaka.