Guverinoma ya Kenya yiyemeje kubaka Ibiro bishinzwe ibyambu i Kigali, aho bizaba bihagariye Urwego rwa Kenya rufite ibyambu mu nshingano (Kenya Ports Authority, KPA), mu rwego rwo koroshya ubucuruzi, ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu karere no gushimangira ubufatanye mu buhahirane bw’u Rwanda na Kenya.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye,(MoU) yo gushyira ibyo biro i Kigali,yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda (MININFRA) na KPA.
Mu isinywa ryayo masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Canoth Manishimwe, mu gihe Kenya yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ishinzwe Ubwikorezi n’Imihanda, Mohamed Daghar ari na we waje uyoboye itsinda ryaturutse muri Kenya.
MININFRA yagaragaje ko ayo masezerano ari ingenzi mu gukomeza imikoranire n’u Rwanda n’ibikorwa bya serivise z’icyambu cya Mombasa, aho ibyo biro bizashyirwa i Kigali bizafasha kunoza imikoranire no koroshya ubwikorezi.
Manishimwe Canoth yavuze ko ari iby’agaciro kuko ayo masezerano ashimangira umubano n’ubufatanye by’igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Kenya, bishingiye ku kwizerana, inyungu z’akarere n’icyerekezo gihuriweho kigamije guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye.
Yagaragaje ko nk’u Rwanda rudakora ku nyanja ruha agaciro ayo mahirwe azatuma rugera ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, kandi gushyiraho ibyo biro biziye igihe kuko umuhora wa Ruguru ufite icyambu cya Mombasa nk’irembo rikomeye, ukomeje kuba ingenzi cyane mu mibereho y’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubwikorezi by’u Rwanda.
Yagize ati:” Ibi biro bije bikenewe kandi biziye igihe.Bizateza imbere imikoranire, gusangira amakuru no gutanga serivisi nziza ku bacuruzi bacu, abakora ubwikorezi bw’imizigo n’abandi.”
Ibi biro bihagarariye KPA bizakora nk’ahantu hahuza inzego za Leta n’iz’abikorera haba mu Rwanda n’icyo kigo kandi bizafasha gukemura ibibazo by’imikorere mu buryo bwihuse kandi bunoze, kunoza uburyo imizigo ikurikiranwa n’igihe igerera ahabugenewe mu rwego rwo kugabanya igihe yamaraga mu nzira.
Ibyo bikaba bihuye n’intego z’iterambere ry’u Rwanda n’umuhate warwo wo koroshya ubucuruzi binyuze mu nzego z’Akarere zirimo Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ,(EAC) n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo;ingufu n’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, umutekano n’ibindi.

