Inyubako y’amagorofa 18 yari ikirimo kubakwa yagwiriye abantu benshi mu gace ka Eastleigh mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyamabaga yagaragaje iyi nyubako isandara ku buryo bukomeye ndetse ivumbi ryinshi risakara ku bantu bari bayegereye.
Ibiro bya Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, byatangaje ko hari amakuru y’uko abantu benshi bashobora kuba bagwiriwe n’ibisigazwa by’iyo nyubako by’umwihariko mu gice cyo hasi, mu gihe ibikorwa byo gutabara byatangiye kugira ngo abagwiriwe n’amatafari batabarwe.
Umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ndetse n’icyayiteye ntibiramenyekana kugeza ubu.