Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200 
Mu Mahanga

Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200 

SHEMA IVAN

November 6, 2026

Urukiko rwo muri Kenya rwafashe umwanzuro wo guhanisha Umuvugabutumwa Paul Mackenzie igihano cyo gufungwa imyaka 200 nyuma yo kugira uruhare mu rupfu rw’abasaga 191, barimo 190 bapfiriye mu ishyamba rya Shakahola mu Burasirazuba bwa Kenya.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwakurikiranywe n’abatari bake, barimo imiryango yababuze ababo n’abandi batandukanye.

Mackenzie wayoboraga idini rya Good News International Ministries n’abandi bantu 28 bahamijwe ubwicanyi bakoze binyuze mu gutegeka abayoboke b’idini rye ko bagomba kwiyicisha inzara kugira ngo “bahure na Yesu”, ndetse imyigishirize ye ikabuza abana kujya ku ishuri no gukoresha imiti kuko yayitaga “ikibi”.

Izo nyigisho yahaga abayoboke be, zabahatiraga kwiyicisha inzara kugeza bashizemo umwuka ngo bazabone ubwami bw’ijuru.

Umucamanza Diana Kavedza yasobanuye ko Mackenzie yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 kubera kwicisha abantu inzara n’indi myaka 100 kubera kwica abantu umunani mu buryo butaziguye.

Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko Mackenzie yashishikarizaga abayoboke be kwiyicisha inzara, ababwira ko ari bwo buryo bwo kugera kuri Yesu mbere y’uko Isi irangira.

Mu rubanza, Mackenzie yavuze ko atigeze ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara, ko babikoze ku bushake bwabo, ariko urukiko rwatesheje agaciro ubu bwiregure.

Nubwo yaburanishijwe ku rupfu rw’abantu 191, iperereza kuri Shakahola ryagaragaje ko habonetse imirambo 448. Hari urundi rubanza uyu mugabutumwa azaburana, akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abandi bantu 52.

Abandi bantu 28 bari bafatanyije na Mackenzie na bo bakatiwe ibihano bitandukanye. Umwe muri bo ni Smart Mwakalama wakatiwe gufungwa imyaka 160.

Mackenzie ni umwe mu babwirizabutumwa bari bakunzwe muri Kenya ahanini biturutse ku kwifashisha ibinyamakuru n’izindi nzira zose, zatumaga abagana itorero rye mu ishyamba rya Shakahola baba benshi.

Mu 2023 ni bwo inzego z’umutekano za Kenya, zatangaje ko zataye muri yombi umuvugabutumwa Paul Mackenzie nyuma yo kuvumbura imva zashyinguwemo bamwe mu bakirisitu be bishwe n’inzara basaga 400, kubera inyigisho yatangiraga mu ishyamba rizwi nka Shakahola. 

Paul Mackenzie washukishije abantu kwiyicisha inzara ngo bajye mu ijuru, yakatiwe imyaka 200

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA