Ku Cyumweru, Perezida wa Kenya William Ruto yasezeranyije ko azakomeza gutanga amaturo mu matorero ngo kuko bizana umugisha nkuko ijambo ry’Imana ribivuga nyuma yuko Kiliziya Gatolika yanze ayo yari yayihaye.
Ubwo Perezida Ruto yari mu giterane mpuzamatorero ku Ishuri Ribanza rya Kapsitet mu Karere ka Kericho, aho yari yatumiwe nk’Umushyitsi Mukuru, yagaragaje ko azakomeza gufasha insengero mu buryo butandukanye harimo kubaka inyubako ndetse no gutanga amaturo.
Ibi bije bikurikira ibyabaye mu cyumweru gishize ubwo Kiliziya Gatolika yateraga utwatsi inkunga ya miliyoni 2,6 z’amashingi ya Kenya yari yahawe na Perezida Ruto ari kumwe na Guverineri.
Ruto yari yahaye korali n’Inama y’Abamisiyoneri muri Paruwasi ya Soweto amashilingi 600.000 na miliyoni ebyiri zo kubaka inzu y’abapadiri.
Icyo gihe yari yanasezeranyije ko azatanga izindi miliyoni eshatu z’amashilingi zo kuzuza inzu y’abapadiri ndetse akabagurira na bisi yoroshya ingendo.
Ni mu gihe Guverineri wa Nairobi Johnson Sakaja yari yatanze amashilingi ya Kenya 200.000.
Nyuma y’ibi bikorwa by’ubwitange, Kiliziya Gatolika yahise itangaza ko Paruwasi zitemerewe kwakira amafaranga y’abashyize imbere inyungu za politiki, isaba ko abanyepolitiki kujya basenga bagamije guhembuka aho kujya kwiyerekana.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2024, ubwo Perezida Ruto yari mu giterane Mpuzamatorero yagaye abamunenga agaragaza ko azakomeza gutanga amafaranga mu matorero.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukorera Imana binyuze mu gutanga ibyo dufite. Nta mpamvu n’imwe yo gusaba imbabazi ku byo dutanga ku Mana.”
Ibi byatumye asobanura inyungu ziri mu gutura agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukorera Imana.
Ati: “Tuzakomeza gutanga kugira ngo twubake insengero no gushyigikira umurimo w’Imana. Agakiza kacu kavuye mu gutanga. Imana ni yo yatanze mbere ni yo mpamvu dufite umugisha wo kumenya Kristo.”
Nubwo Perezida Ruto atigeze avuga ku byo Kiliziya Gatolika yakoze, yagaragaje ko atazigera acika intege ahubwo azakomeza yigisha n’abatabizi akamaro ko gutanga kandi ko ngo amaze imyaka irenga 30 yubaka insengero anashyigikira umurimo w’Imana.