Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yapfuye afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaguye mu Karere ka Kerala azize guhagarara k’umutima mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 15 Ukwakira 2025.
Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko Raila Odinga, yaguye mu Bitaro bivura amaso bikanakora ubushakashatsi bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam muri ako Karere ka Kerala ko mu Buhinde.
Umutima wamufashe ubwo yari muri siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azenguruka ibyo bitaro.
Ubuyobozi bw’ibitaro yaguyemo bwatangaje ko byari bimaze iminsi itanu bimwitaho ku birebana n’ubwo burwayi.
Muri icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi yaherekezwaga na muganga usanzwe amwitaho ndetse n’umukobwa we Rosemary Odinga.
Ibyo bitaro byari mu bikunzwe cyane na Odinga kuko n’uwo mukobwa we ari byo byamwitayeho ubwo yari yarwaye ubuhumyi mu mwaka wa 2017 kubera udutsi dutwara amakuru y’amaso twari twangiritse.
Ibyo bitaro bidakora ubuvuzi bw’amaso gusa yabishimiye ko byitaye ku mukobwa we kugeza akize, abigirira icyizere guhera mu mwaka wa 2019 ari na bwo byatangiye kumwitaho.
Raila Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, akaba yaranabaye Umudepite ahagarariye agace ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013.
Uyu mugabo yanayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi igihe kinini, akaba yariyamamarije kuyobora Kenya inshuro eshanu zose adatsinda, ndetse no ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU na bwo bikaba bitaramuhiriye.
Nyuma yo gutsindwa amatora ya 2007 habaye imvururu zikomeye cyane zatumye habaho ubwicanyi mu gihugu bwaguyemo abarenga 1300 abandi ibihumbi bakurwa mu byabo.
Raila Odinga yavukiye i Maseno muri Kenya akaba yarinjiye muri politiki mu 1980, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 1990, ubwo Kenya yari iri ku rugamba rwo gushaka kuvana ku butegetsi ishyaka Kenya African National Union,(KANU) rya Daniel arap Moi.
Yagiye mu bikorwa bya politiki no guhangana n’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi, ndetse aza kugirana ibibazo n’ubutegetsi, byatumye ashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi.