Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 yatorotse
Mu Mahanga

Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 yatorotse

KAMALIZA AGNES

August 20, 2024

Umugabo wakekwagaho kwica abagore 42 akajugunya imirambo yabo mu kimoteri kimenwamo imyanda cya Kware yatorotse Polisi  yo mu Murwa Mukuru wa Kenya,  Nairobi  kuri uyu wa Kabiri.

Collins Jumaisi, yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akekwaho kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’abagore barenga 40 barimo n’umugore we imirambo yabo ngo yavumbuwe ipfunyitse mu mifuka  yajugunywe mu kimoteri cya Kware.

Umuvugizi wa polisi ya Kenya Resila Onyango, yatangaje ko yatorotse sitasiyo ya polisi ya Gigiri yari afungiyeho ari kumwe nabandi bantu 12 bo mu gihugu cya Eritereya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Polisi ivuga ko Jumaisi yemeye ko yishe abagore 42 barimo n’umugore we, ariko umwunganizi we mu mategeko yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo yemere icyaha nubwo Ubushinjacyaha buhakana bavuga ko ntawamuhohoteye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA