Umugabo wakekwagaho kwica abagore 42 akajugunya imirambo yabo mu kimoteri kimenwamo imyanda cya Kware yatorotse Polisi yo mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi kuri uyu wa Kabiri.
Collins Jumaisi, yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akekwaho kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’abagore barenga 40 barimo n’umugore we imirambo yabo ngo yavumbuwe ipfunyitse mu mifuka yajugunywe mu kimoteri cya Kware.
Umuvugizi wa polisi ya Kenya Resila Onyango, yatangaje ko yatorotse sitasiyo ya polisi ya Gigiri yari afungiyeho ari kumwe nabandi bantu 12 bo mu gihugu cya Eritereya.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Polisi ivuga ko Jumaisi yemeye ko yishe abagore 42 barimo n’umugore we, ariko umwunganizi we mu mategeko yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo yemere icyaha nubwo Ubushinjacyaha buhakana bavuga ko ntawamuhohoteye.