Kenya: Umunyarwenya Eric Omondi yegukanye igihembo cy’ibikorwa by’urukundo
Ibyamamare

Kenya: Umunyarwenya Eric Omondi yegukanye igihembo cy’ibikorwa by’urukundo

MUTETERAZINA SHIFAH

November 15, 2025

Umunyarwenya wo muri Kenya Eric Omondi yegukanye igihembo cyiswe ‘People’s Champion Award’ gihabwa abakora ibikorwa by’urukundo n’imiryango ifasha abatishoboye.

Ni bihembo bitegurwa n’umuryango utegamiye kuri Leta PBORA (Public Benefit Organisations Regulatory Authority), bigamije gushimira abantu n’imiryango ifite uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’abaturage, gutera abandi imbaraga no gukangurira urubyiruko kwinjira mu bikorwa by’ubugiraneza.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ry’itariki 14 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye i Nairobi, agashimira abantu bamushyigikiye.

Yagize ati: “Ndi hano kubera abantu. Ibi si ibyange njyenyine, ni ibyacu twese. ndi People’s Champion kuko abantu ari bo bantumye. Imana ibarinde mwese.”

Eric Omondi ahawe icyo gihembo mu gihe yaherukaga mu Rwanda tariki 1 Ugushyingo ubwo yari yayoboye igitaramo cya ‘The Siliver Gala Night’ mu gihe yaherukaga gutaramira Abanyaranda mu 2023.

Eric Omondi akomeje kubaka ibigwi byo kwigarurira imitima y’abantu kuko mu 2024 yari yegukanye ikitwa “Celebrity Champion of the Year” muri NGO Awards 2024.

Eric Omondi yashimiye abantu batumye atsindira icyo gihembo
Ni igihembo yahawe n’imiryango ifasha abatishoboye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA