Guverinoma ya Kenya yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo kubera urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wapfuye afite imyaka 80, azize guhagrarara k’umutima.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, aho yaguye mu bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala ko mu Buhinde.
Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu zo mu buhinde.
Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Perezida wa Kenya William S. Ruto, yihanganishije umiryango wa Odinga n’Abanyakenya muri rusange, agaragaza ko Afurika ibuze Umuyobozi mwiza.
Yagize ati: “Dutakaje umwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika, impirimbanyi ya demokarasi, umurwanyi udatinya kandi udacogora w’imiyoborere myiza.
Izina rya Raila Amolo Odinga rizahora ryandikwa mu mateka y’Igihugu cyacu, inkuru yo guhatana, kwigomwa, ubutwari, kugendera ku mategeko, ibyiringiro no guharanira kuba indashyikirwa.”
Perezida William Ruto yatangaje ko habaho iminsi irindwi y’icyunamo aho amabendera y’Igihugu yose agomba yururutwa mu cya kabiri, kugeza igihe azashyinguriirwa.
Odinga yari asanzwe ajya muri ibyo bitaro nyuma y’aho umukobwa we Rosemary Odinga yabyivurijemo ikibazo cy’amaso agahuma mu 2017, bikarangira yongeye kureba neza.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko inshuro zose eshanu yaratsinzwe. Yari umwe mu babaye mu mashyaka atavugaga n’ubutegetsi bwabaga buriho.