Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’ yageze i Kigali yo yitabiriye imikino y’irushanwa rya gishuti zizahuza ibihugu umuani, FIFA Series, ryateguwe n’Ishyirahamwwe ry’Umupira W’Amaguru ku Isi (FIFA).
Iyi kipe y’Umutoza Haram Benni McCarthy, yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026. Mbere yo guhaguruka i Nairobi, iyo kipe yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino bazayifashihsha gukosora ibitarangeze neza mu mikino baheruka gukina.
Ati: “Twariyubatse bishoboka, ndatekereza ko ikipe aho iri kugana ari heza. Ntabwo umusaruro w’uyu munsi ari wo werekana ahazaza hacu, nta n’ubwo bikwiriye kuduca intege.”
Irushanwa rya FIFA Series 2026 rizatangira tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026. Harambee Stars izahura na Estonia kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere yo guhura n’u Rwanda cyangwa Grenada bihuriye mu Itsinda B, ku itariki ya 30 Werurwe.
Kenya izahura na Estonia kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere yo guhura n’u Rwanda cyangwa Grenada bihuriye mu Itsinda A ku itariki ya 30 Werurwe.



