Kenysol agiye gutaramira muri Canada
Imyidagaduro

Kenysol agiye gutaramira muri Canada

MUTETERAZINA SHIFAH

October 9, 2024

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi cyane nka Keny Sol yateguje ko mu bihe bya vuba azataramira muri Canada. Ni ibyo yatangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram

Aho yanditse agira ati: “Canada mureke twongere tubikore nanone, ibindi bisobanuro ni vuba.”

Ni nyuma y’uko Kenny Sol aheruka gukorana igisigo na Rumaga “Nzaza” kigaruka ku nshingano z’urubyiruko mu gukunda Igihugu no kurinda ubusugire bwacyo, aho aba aririmba inyikirizo yacyo.

Uretse kuba yarafashije Rumaga mu gisigo yise Nzaza, Keny Sol yari aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yitwa No one yafatanyije na Dj Neptune imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe cy’ukwezi kumwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA