Kepler WBBC yatsinze REG WBBC amanota 65-62, yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu bagore.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Kanama 2025 muri Petit Stade.
Yari inshuro ya mbere Kepler WBBC igiye gukina imikino ya nyuma mu ya kamarampaka igena ikipe yegukana igikombe cya shampiyona kuva yashingwa mu 2024.
Umukino watangiye wihuta cyane uryoheye ijisho abarimo Young Desi-Rae Yvonne na Maiga Kadidia batsinda amanota menshi ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 21-17.
Ikipe y’Ikigo cy’ishuri cya Kepler yatangiranye imbaraga agace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Nsanzabaganwa Nelly Sandra, Uwimpuhwe Henriette na Traore Aichata ndetse iyobora umukino n’amanota 32-29.
Mu minota ibiri ya nyuma, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri King Kristina Morgan ariko biranga.
Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC yatsinze REG WBBC amanota 34-33.
Kepler WBBC yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu, Traore Aichata na Nsanzabaganwa Nelly Sandra batsinda amanota ndetse ikinyuranyo kiba amanota 42-33.
Mu minota itatu ya nyuma, REG WBBC yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Hope Butera na Akon Rose Paul Macuei ariko biranga.
Aka gace Kepler WBBC yagatsinzemo amanota 12-8, ikomeza kuyobora umukino na 46-41.
Mu gace ka nyuma, Kepler WBBC yakomeje kongera amanota binyuze mu barimo Nsanzabaganwa Nelly Sandra na Akaliza Nelly.
Mu minota itatu ya nyuma, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagarutse mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Akon Rose Paul Macuei na Tetero Odile na Micomyiza Rosine “ Cise”
Ku rundi ruhande Kepler na yo igakina nk’ikipe nkuru yihagararaho.
Bigoranye cyane, umukino warangiye Kepler WBBC yatsinze REG WBBC amanota 65-62 yegukana intsinzi ya mbere bityo itangira neza imikino ya kamarampaka.
Young Desi-Rae Yvonne wa Kepler WBBC yatsinze amanota 17 akora na ’rebounds’ 8. Ni mu gihe Akon Rose Paul Macuei wa REG WBBC yatsinze amanota 12 akora na ’rebounds’ 14.
Umukino wa nyuma wa kabiri uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 22 Kanama 2025 saa mbiri n’igice z’ijoro muri Lcyee de Kigali.