Kera kabaye Perezida wa Amerika asuye Afurika
Mu Mahanga

Kera kabaye Perezida wa Amerika asuye Afurika

KAMALIZA AGNES

December 3, 2024

Nyuma y’imyaka icumi nta Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika usura Afurika, Perezida Joe Biden ari muri Angola mu ruzinduko rw’iminsi itatu akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoreye muri Afurika kuva yajya ku butegetsi aho uruzinduko rwe ruri bwibande ku mikoranire mu by’ubukungu.

Biden yageze muri icyo gihugu gikungahaye kuri peteroli ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, aho urugendo rwe rugaruka ku gushimangira gahunda y’Amerika yo kwibanda ku bucuruzi no gushora imari mu bikorwaremezo, ibintu bamwe mu basesenguzi babona nk’ikimenyetso gikomeye cyo guhangana n’u Bushinwa bwari busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’Afurika.

Kuba Biden yahisemo gusura Angola ni ikimenyetso gikomeye ku mubano hagati y’ibihugu byombi mu gihe iki gihugu cyari gisanzwe gifitanye ubushuti bwihariye n’ibihugu bizirana urunuka na Amerika birimo  n’u Burusiya.

Uruzinduko rwe rugamije gushyigikira umushinga mpuzamahanga wo gusana umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibihugu byo hagati ku mugabane wa Afurika n’icyambu cya Lobito, kiri mu burengerazuba bwa Angola, aho bazajya bakura amabuye y’agaciro bayohereze ku isoko mpuzamahanga.

Umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi watewe inkunga n’Amerika witezweho kuzamura urwego rw’Amerika muri Afurika no kubaka umubano.

Kuva Biden yagera muri Angola hahise hashyirwaho ikiruhuko cy’iminsi ibiri cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 ndetse hashyizwe ingufu nyinshi mu gukaza umutekano mu murwa mukuru Luanda, Umujyi utuwe n’abagera kuri miliyoni zisaga 9.

John Kirby, umujyanama mu biro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye ku bufatanye bw’Amerika na Afurika.

Gusa nanone ni urugamba rukomeye kuko u Bushinwa busanzwe bufite imishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bya Afurika aho Amerika ivuga ko Afurika ikwiye gushaka ubundi  buryo bwo gushora imari bidashingiye ku Bushinwa gusa kuko akenshi ngo busiga ibi bihugu mu madeni aremereye.

Angola isanzwe ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 37, yari ibanye neza n’u Bushinwa n’u Burusiya mu myaka yagiye itambuka ariko kuva Perezida João Lourenço yajya ku butegetsi mu 2017, yagiye ashaka umubano  na Amerika,  ashyira imbere ibikorwa remezo byashorwagamo imari na Amerika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA