Kera kabaye Sudani igiye gufungura Ikibuga cy’Indege cya Khartoum
Mu Mahanga

Kera kabaye Sudani igiye gufungura Ikibuga cy’Indege cya Khartoum

MUTETERAZINA SHIFAH

August 16, 2025

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri gifunzwe, Ikibuga cy’Indege cya Khartoum giherereye mu murwa mukuru wa Sudani kigiye kongera gufungurwa.

Gufungura kibuga cy’indege cya Khartoum cyari cyarangijwe n’intambara, bizajyana no kugarura ibikorwa bya politiki n’inzego z’ubuyobozi mu Murwa Mukuru nyuma y’igihe byimuriwe mu Mujyi wa Port Sudan.

Iri fungurwa ry’iki kibuga cy’indege ryatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’ingabo z’icyo gihugu Ibrahim Jaber, wavuze ko kizafungurwa mu Ukwakira 2025, kubera ko bari mu bikorwa bya nyuma byo gusana imihanda, aho abagenzi bategerereza.

Ati: “Turi mu bikorwa bya nyuma byo gusana imihanda, aho abagenzi bategerereza, ndetse turi kugaruramo ibikorwa by’ibanze nk’amazi n’umuriro ku buryo Ikibuga cy’Indege cya Khartoum cyizaba cyarangiye mu Ukwakira.”

Muri Werurwe muri uyu mwaka ni bwo ingabo za Leta y’icyo gihugu zatangiye kwisubiza uyu mujyi ndetse zirawugenzura wose, nyuma y’uko wari warigaruriwe n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) mu 2023.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA