Khalifan Govinda yakabije inzozi zo gukorana indirimbo na Kidumu
Imyidagaduro

Khalifan Govinda yakabije inzozi zo gukorana indirimbo na Kidumu

MUTETERAZINA SHIFAH

November 7, 2025

Umuhanzi uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda Khalifana Govinda avuga ko gukorana indirimbo na Kidumu abifata nko gukabya inzozi kuko yakuze amufana kandi nanone ari umugisha w’Imana.

Uyu muhanzi yabigarutseho nyuma y’amasaha make ashyize ahagaragara indirimbo yifashishijemo umunyabigwi Kidumu wakunzwe kandi ugikunzwe mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Ni indirimbo imaze amasaha 3 ku muyoboro we wa Youtube yise ‘Urwuzuye’ yiyandikiye ari nako ahabwa ibitekerezo n’umukunzi we ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumi 80.

Mu kiganiro cyihariye na Imvaho Nshya, Govinda yavuze ko kuba yarabashije kubona Kidumu bagakorana ari nk’inzozi yakabije kandi ari umugisha w’Imana.

Yagize ati: “Mbere na mbere n’ibintu nshimira Imana si uko ari ubuhanga mfite burenze ubw’abandi ahubwo ni umugisha Imana yampaye yo gukora indirimbo igakundwa na Kidumu.

Kidumu ni umuhanzi nakuze mfana kuva nkiri umwana yewe n’abo mu muryango wanjye baramufana, gukorana nawe navuga ko ari inzozi nakabije.”

Uyu muhanzi avuga ko ku ikubitiro indirimbo ‘Urwuzuye’ yayanditse ndetse akajya muri sitidiyo ubwo yari kumwe na Producer Justin usanzwe amufasha mu gutunganya amajwi y’indirimbo ze, akayishyiramo amarangamutima ye yose kuko yayikoze ari kumwe n’umukunzi we.

Govinda akomeza avuga ko nyuma yayijyanye kwa Izo Pro na we akayitunganya neza noneho akaza kuzayumvisha Mico The Best na Bahati Makaca nyuma yo kuyumva inshuro zigera mu munani zo se, MicoThe Best ngo yamubwiye ko iyo ndirimbo yaba nziza iririmbyemo umunyabigwi Kidumu.

Akomeza avuga ko yaje kuganiriza Umunyamakuru Babu akabimubwira na we agashimangira ibyo yari yabwiwe akanamuha nomero za telefone za Kidumu.

Ati: “Babu yarayumvise arambwira ngo umuntu wakubwiye atyo ni umuhanga, ampa nomero ati genda wigeregereze, ndamwandikira muha n’indirimbo ntiyatinda yahise ambwira ko yayikunze kandi azayiririmbamo ntacyo ansabye.”

Uretse Babu wamufashije kumuha nomero ndetse na we akavugisha Kidumu, Khalifan Govinda avuga ko abandi barimo Muyoboke Alex, David Baying bari mu bamufashije kurushaho guhuza na Kidumu.

Agaruka ku buryo afata Kidumu Khalifan Govinda, avuga ko mbere y’uko bakorana yamufataga nk’umunyabigwi mu muziki kandi w’umuhanga ariko hari n’ikindi kiyongereyeho.

Ati: “Namufataga nk’umunyabigwi n’umuhanga mu muziki gusa ariko ubu hiyongereyeho ko ari n’umubyeyi kuko ndabyibuka hari n’aho byageze amafaranga nari mfite muri Kenya ubwo twafataga amashusho yayo aranshirana biba ngombwa ko antera inkunga.

Arambwira ati jyewe nkunda umuntu ufite impano kandi akagira n’ikinyabupfura nta cyatuma ntamutera inkunga, ufite ijwi ryiza risaraye ahubwo kurapa uzabyihorere.”

Ni indirimbo yafashwe amajwi ubwo Kidumu aheruka mu Rwanda amashusho afatirwa muri Kenya ayoborwa na Director Sixte.

Govinda avuga ko nyuma yo gukorana na Kidumu yabonye ko yicisha bigufi cyane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA