Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filimi Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yatashye ibirori byo gutanga ibihembo bya Mashariki bitarangiye kubera icyo yise agasuzuguro.
Kibonge wari mu bari batoranyijwe ngo bahatane mu cyiciro cya ‘People’s Choice Actor’ ariko akaba atarigeze asaba abakunzi be kumutora, yatunguwe no kuba yanyuze ku itapi y’umutuku nk’umunyacyubahiro ariko yagera mu myanya akabura icyicaro.
Ako gashya kabereye mu ijoro ry’itariki 29 Ugushyingo 2025, mu birori byo gutanga ibihembo bya Mashariki Africa Festival.
Abenshi babonye atashye ibirori bitarangiye babanje gukeka ko ari uko yaba ategukanye imodoka, ariko mu kuganiro kigufi n’abanyamakuru ibyo yabiteye utwatsi.
Ati: “Ahantu hose iyo utakiriwe neza ntabwo wishima, kandi ntabwo ndi indyarya. Aho nari mpagaze narebaga abantu bose bicaye. Reba uko nambaye, natoranyijwe mu bahataniye, maze imyaka 10 mu mwuga, ni njye uhagaze njyenyine.
Kunyura ku itapi itukura bivuze ko hari ibyo wakoze noneho reba kuyinyuraho wagera imbere ugahagarara utayinyuzeho akicara.”
Icyakora Kibonge avuga ko abategura batunguwe no kumara amatike ku isoko batari babyiteze bityo bigatuma kwakira abantu basa nk’abatabyitayeho.
Akomeza avuga ko nubwo ibyo bitagenze neza irushanwa ryari riteguye neza kandi ari ryo rushanwa ryaciye mu mucyo.
Agaruka ku mpamvu yatumye atabwira abantu ngo bamutore, Kibonge yavuze ko atari gufata abantu ngo abakuremo amafaranga.
Ati: “Aho ngeze ni urukundo rw’abantu sinari gufata abakunzi banjye rero ngo mbakuremo amafaranga aho kuyabaha.”
Icyiciro Kibonge yari ahatanyemo na Bamenya, Papa Sava n’abandi cya ‘People’s Choice’ ni icyiciro bahataniragamo imodoka.
Mu gutanga ijwi, umuntu yatangaga ibiceri 200 agahesha uwo atoye amahirwe anyuze kuri kode bari barahawe.
Mashariki Africa Festival ni irushanwa risanzwe riba icyakora Kibonge avuga ko kuri iyi nshuro ryateguwe neza kandi ryabaye mu mucyo.
