Nk’ahandi hose mu gihugu, ku wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024 hizihijwe umunsi w’umuganura kandi wizihirizwa ku rwego rw’Umudugudu.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hizihijwe umunsi mukuru w’Umuganura aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, witabirwa n’Ubuyobzoi Nshingwabikorwa bw’Akarere ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Ni umunsi waranzwe no gusangira umusaruro wabonetse muri uyu mwaka ndetse n’abatarejeje baraganuzwa banaganira ku mateka y’Umuganura mu Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dusabimana Fulgence, yashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaruye Umuganura mu Rwanda anashima abaturage b’Akarere ka Kicukiro ku musaruro bejeje muri uyu mwaka.
Alfred Nduwayezu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, yabwiye Imvaho Nshya ko Abaturage bitabiriye umuganura ndetse hanatangwa ikiganiro gishingiye ku butumwa bwatanzwe n’Inteko y’Umuco.
Akomeza agira ati: “Twagize ibirori by’umuganura byiza, hagaragazwa ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe kuzakorwa mu mwaka uri imbere.
Habaye ubusabane kandi abadafite icyo batejeje kubera impamvu zitandukanye baganujwe ndetse iyi gahunda ikomereza no mu miryango.”
Abatuye mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga muri Kicukiro, na bo bizihije umuganura bishimira iterambere rikomeje kwiyongera umunsi ku wundi mu Kagari kabo.
Umutoni Vestine Happy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, yashimiye abaturage bitabiriye ibyo birori, abaha n’ikiganiro agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”
Modeste Kayitana, Visi Perezida w’Inama Njyanama mu Kagari ka Nunga, yaganirije abitabiriye ibirori agaruka ku nkomoko y’umuganura ndetse n’akamaro kawo mu Rwanda.
Yasobanuye ko Umuganura wabayeho kera ku ngoma z’abami, aho abaturage bahingaga bakeza, bagasarura bakishimana na bagenzi babo, bagasabanira ahantu babaga bateguye.