Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko kugendera mu kigare bigira uruhare runini mu gusenya ingo. Babivuzeho ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe buri mwaka.
Inshutiyase Clarise watanze ikiganiro mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko hari amatsinda abagore babamo atagize icyo amaze bityo agatiza umurindi mu gusenya ingo.
Yagize ati: “Kimwe mu bisenya ingo zacu ni ikigare, hari amatsinda tubamo mu byukuri ntacyo atumariye kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, ugasanga uri mu matsinda.
Ku wa Mbere wagiye mu masengesho, ku wa Kabiri muri Korali, ku wa Gatatu muri sauna, ku wa Kane gusura umuntu, ku wa Gatanu wagiye guhaha, ku wa Gatandatu muri siporo cyangwa wasohotse ku Cyumweru ukajya gusenga.
Usanga umunsi afite icyo yawuteganyirije, uribaza? Ayo matsinda ntuyajyamo wenyine. Babyeyi turakabije, iyo minsi yose ugenda uzamenya ko urugo rwawe ruhari? Uko abana biriwe?”
Avuga ko hari bamwe mu bagabo bagendera mu kigare ntibatahe igihe bavuye mu kazi, ahubwo bakanyura mu kabari, bakavuga bati ubwo umugore n’abana bariyo reka njye kureba umupira nyamara abana barwaye bwacyi.
Mukabakuza Consolatrice w’imyaka 62, yabwiye Imvaho Nshya ko ingo nyinshi akenshi na kenshi hari aho abagore bahohotera abagabo kandi na none ngo na bamwe mu bagabo bahohotera abagore bigateza amakimbirane mu muryango.
Yavuze ko hari abagore basaba abagabo babo isukari ndetse akamwereka n’ibindi bitari mu rugo kuko yabyumvanye abagore bagenzi be. Kuri we, ngo gushaka kubaho nk’uko runaka abayeho bitiza umurindi mu gusenyuka kw’ingo.
Kugira ngo ibi bikemuke ni uko abashakana bajya bumvikana kandi bakabwizanya ukuri. Yongeraho ati: “Ikintu njyewe mbona ni uko mwajya mufata abo basore n’inkumi bose tukabigishiriza hamwe kuko ikintu kibura ni impanuro.”
Nyiramihigo Jacqueline w’imyaka 65 avuga ko mu gihe cyabo nta makimbirane yabagaho kuko umusore n’umukobwa bajyaga gushyingiranwa baziranye ndetse n’imiryango yabo yaragabiranye inka.
Ati: “Abashakanaga barubahana, bagasangira ibyo bafite, baburara bakabyimenyera ndetse ugasanga baririnda agakungu kadafite icyo kabagezaho.”
Ahamya ko Se na Nyina basazanye neza kandi ko na we bamubereye urugero rwiza kuko atigeze agirana amakimbirane n’uwo bashakanye.
Ati: “Yarinze apfa nsigara njyenyine. Ntitwarwanye kandi ntiyahabaga. Abafitanye amakimbirane bakwiye kwegerwa bakigishwa.”
Hon. Izabiriza Marie Mediatrice, yavuze ko inshingano z’umubyeyi ari ukurera abana kandi bakarerwa uko igihugu kibyifuza.
Agaragaza ko hari abana bagera ku 4,911 bari mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, bagiyeyo biturutse ku babyeyi bataye inshingano zabo.
Uwingabire Fausca, yavuze ko umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba kandi ko guha agaciro umugore, ari ukugaha umuryango kandi ko uburyo igihugu gitera imbere n’umugore abigiramo uruhare.
Ati: “Amakimbirane atuma umugore atagira agaciro n’umugabo ntakagire. Twongere tuzirikane ko umugore ari mutima w’urugo.”
Asaba abagore bagenzi be gufata neza abagabo babo kandi bakabatetesha.





