Abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bagiye bagaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotatanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu bice bitandukanye by’Igihugu, bafatanyije mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe muri ibyo bikorwa, bakira Paul Kagame mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13Nyakanga 2024, aho ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byasorejwe.
Mbere y’uko ahagera, Paul Kagame yari ategerejwe n’ibihumbi by’abantu bafite molare iri hejuru, bamutegereje kugira ngo bamugaragarize urwo bamukunda ndetse ko bakimukeneye ngo bafatanye urugendo rw’iterambere.
Ni ibihe byaranzwe no kuririmba, kubyina indirimbo zitandukanye zose zagarukaga ku bigwi bya Paul Kagame nk’umukandida bifuza ko akomeza kubayobora.
Akimara kuhagera abahanzi batandukanye barimo Beata waririmbye azabatsinda Kagame, Bushari, Ndandambara, Riderman, Butera Knowless, Chriss Easy, Aline Sano, Bwiza, Gisupusupu, King James, Bruce Melodie n’abandi bose bafatanya kwakira umukandida Paul Kagame.
Abarimo Bwiza, Ndandambara, Knowless n’abandi bafatanyije na Beata kuririmba no kubyina indirimbo Azabatsinda Kagame, abenshi bemeza ko iri mu zayoboye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame, ikaba ari iy’Itorero Indashyikirwa za Nyamiyaga zo mu Karere ka Kamonyi.
Bakurikijeho indirimbo ndandambara yandera ubwoba yasubiwemo (Remix) n’abahanzi barimo Ikospeed, Ariel Wayz, Mani Martin, Alyne Sano, Jules Sentore, Ish Kevin na Muyango.
Ni indirimbo yumvikanye bwa mbere mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu 2017, aho kuri ubu abahanzi bayisubiyemo bumvikanishaga ko Abanyarwanda bafite intumbero yo kurinda no kubaka u Rwanda, kandi bagomba kwima amatwi ababarwanya kuko nta ntambara ikwiye kubatera ubwoba.
Ibyishimo by’abahanzi ndetse n’ibindi byamamare batewe n’uruhare bagize mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya wa Perezida ntibyagaragariye kuri abo gusa kuko byashimangiwe n’abarimo Producer Pastor P ndetse na Alliah Cool aho bemeza ko hari icyo bungukiyemo ndetse n’icyabateye kumuhitamo.
Mu magambo ye Pastor P watunganyije nyinshi mu ndirimbo zakoreshejwe mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame yavuze ko hari byinshi yazigiyeho.
Ati: “Muri iki gihe cyo kwiyamamaza nakoze indirimbo zitandukanye by’umwihariko hari indirimbo zo mu buryo bugezweho hakaba n’izo mu njyana gakondo, muri iki gihe nabonye dufite imico myinshi itandukanye tutari tuzi, indirimbo Egana ku egana yambereye inyigisho, imfasha no gukora izindi, nabanje kwiga u Rwanda rurenze urwo nari nzi nsanga hari n’Abanyarwanda bavuga indimi tutazi, nasobanukiwe bimwe tuvuga ngo ubumwe bwacu, kuko namenye imico y’abantu bitewe n’aho baturuka bintera kumva impamvu yo kumutora kurushaho.”
Ibyo avuga bishimangirwa n’umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda Alliah Cool, uvuga ko bakwiye gutora Kagame kuko abikwiye
Ati: “Njye simbifata nko kumwamamaza ahubwo mbifata nko kwizihiza ibyiza yatugejejeho kuko tugomba kumutora 100%, arabikwiye, cyane cyane nk’abari n’abategarugori ahantu atugejeje n’aho agejeje Igihugu cyacu.”
Ashingiye ku buryo bamushyigikiye Paul Kagame yashimiye abahanzi bose, ibyamamare muri rusange ndetse n’imitwe ya Politiki yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi mu bikorwa byo kumwamamaza, ibyo avuga ko ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda mu kwiyubakira Igihugu, kuko nta wahimba ibyishimo n’ubumwe mu gihe bidahari.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byasojwe kuri uyu Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, haba ku bakandida Depite cyangwa abiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuko nyuma y’iyo tariki ntawemerewe kwiyamamaza nkuko biheruka gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).