Inzego z’uburezi mu Karere ka Kicukiro zitangaza ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abana b’abakobwa kwiga imyuga bwongerwa, bwatumye bitabira amashuri y’imyuga biga amashanyarazi n’amazi nk’uko bamwe muri bo babihamya.
Abana b’abakobwa bahuguwe mu bijyanye n’amashanyarazi n’amazi, bavuga ko byabatinyuye kuko mbere bumvaga batakwiga imyuga kuko hari iyasaga n’iyahariwe abahungu.
Mukeshimana Sylvie yagize ati: “Ubukangurambaga bwaramfashije, kwiga imyuga n’ubumenyingiro ni byiza cyane.Twagize Imana n’amahirwe Leta idushishikariza kubyiga. Ku isoko ry’umurimo hanze werekana ikintu ushoboye. Ku bijyanye n’amashanyarazi nabanje kwerekana ko mbishoboye mpita mbona amasezerano y’akazi.”
Undi ati: “Jyewe ikintu nakangurira abana b’abakobwa ni uko kwiga imyuga n’ubumenyingiro ari ibintu byiza cyane. Niyo wasoza amasomo ntugire kampani ukoramo, ariko amahirwe ni uko wakora n’ibiraka hanze ukabona ibyo ukeneye ntawe usabye. Duhabwa ibikoresho biradufasha kandi ni ingenzi cyane.”
Uzamureba Clementine ushinzwe uburinganire bw’ibitsina byombi mu kigo cya Don Bosco cyita ku rubyiruko, cyo Murenge wa Gatenga, avuga ko hashize umwaka biyemeje gutangira ubukangurambaga bwo gushishikariza abakobwa kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro by’umwihariko kwiga amasomo y’ibijyanye n’amashanyarazi n’amazi.
Muri iki kigo baherutse gukora ubwo bukangurambaga ku nshuro ya kabiri, bukorwa buri mwaka mu mushinga witwa “Gender Matters for Green TVET” bugakorerwa mu mashuri ndetse n’aho abaturage batuye.
Uzamureba avuga ko gukangurira abakobwa kwiga ubumenyi ngiro byongereye umubare w’abiga imyuga.
Yagize ati: “Ni umushinga udufasha cyane mu gufasha abana b’abakobwa kuko mbere abana b’abahungu bari benshi mu kwiga amasomo ajyanye no kwiga amazi n’amashanyarazi, hano muri Don Bosco.
Tumaze umwaka n’amezi ane dukora uwo mushinga. Twari tugamije kongera abana b’abakobwa ubu twakiriye abana 60 ndetse n’abiga bataha 30 mu bijyanye n’amashanyarazi n’amazi. Mbere umushinga utari waza rero twari dufite abana b’abakobwa 9 bonyine, urumva ubu dufite abakobwa 99.”
Akomeza asaba ababyeyi kureka imyumvire y’uko bafata abana b’abakobwa biga imyuga ahubwo ko bakwiye kubafasha.
Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Gatenga, Basigayabo Jean Bosco avuga ko Ubukangurambaga bwafashije abakobwa gutinyuka kwiga imyuga n’ubumenyingiro mu mashami y’amazi n’amashanyarazi.
Yagize ati: “Ikibazo cyo mu mazi n’amashanyarazi usanga abakobwa baritinyaga, ariko aho ubukangurambaga butangiriye dore ko ari amahirwe twagize mu Murenge wacu yo kugira umushinga “Gender Matters for Green TVET” ari na wo ukora ubu bukangurambaga, abana b’abakobwa baratinyutse ku buryo bugaragara.”