Urubyiruko kimwe n’abandi bitabiriye gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rweretswe ububi bw’ingengabitekerezo.
Abayobozi batandukanye n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo kuri Paruwasi St Pallotti mbere y’izindi gahunda zo kwibuka.
Ku mugoroba w’ejo tariki 10 Mata 2024, abaturage Bo mu Murenge wa Kigarama barimo n’urubyiruko, bibutse Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Gikondo bazira ko ari Abatutsi.
Ikiganiro cyatanzwe na Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard, Rukebanuka Adalbert na Rutsinga Jean bavuze ko icyaha cya Jenoside ari icyaha gikomeye.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi, yavuze ko umuntu wagarura amacakubiri, ingamba zihari kandi zafashwe.
Ati: “Gupfobya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha gikomeye guhanwa mu Rwanda.
Iyo upfobeje, uhakanye Jenoside, amategeko n’amabwiriza birakurikizwa.”
Avuga ko abari hanze y’igihugu bagipfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Akomeza agira ati: “Amacakubiri ahantu hose abyara ibintu bibi, umuntu wayagarura wese ntabwo abanyarwanda bakwiye kumuha urwaho.”
Rutsinga yagaragaje ko urubyiruko ruri hanze rudafite amakuru cyangwa rukaba rufite amakuru atari yo.
Abavutse nyuma ya Jenoside ni 60% y’abanyarwanda bose. Aha niho ahera avuga ko urubyiruko ari amakiriro y’u Rwanda.
Yagize ati: “Amakiriro y’uru Rwanda ari mu rubyiruko, abantu bacu ntabwo dukwiye kubaha ibikomere twagize, tugire uburyo bwo kubaganiriza amateka.
Nitubabwire aho dukomora ubutwari ku buryo mu myaka iri imbere tuzaba turirimba indi ndirimbo, tuzaba twarubatse amateka, ari u Rwanda rw’abanyarwanda.
Nta mu Parmehutu w’imyaka 30 cyangwa 35 uriho, ejo bundi abana bacu tukabaraga igihugu cyiza.”
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, avuga ko uwagize ubutwari akabwira uwahigwaga ati impore, iryo jambo ryari ijambo rikomeye cyane ubwo Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi.
Yabwiye amashami ko ari bo cyizere cyabo kandi bagume mu murongo bahabwa n’ababyeyi babo.
Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, yavuze ko bizakomeza kwita no kuba hafi imiryango y’Abarokotse Jenoside.
Mutanguha Clement, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama, ashimira bamwe mu bagize uruhare mu kurokora abandi.
Ati: “Nta muryango ushobora kubura umuntu mwiza. Narokowe na ba GP inshuro ebyiri kandi bari banzi bihagije.
Ndashimira abahutu bagize umutima wo kurokora inshuti zabo, abaturanyi babo.”
Akomeza agira ati: “Ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ataramenya agaciro ko kwitwa Umunyarwanda, akaba agifite icyo kintu cy’ingengabitekerezo agaburira abana akababwira ko ari abahutu, agicire kirarura, urubanza rwakunaniye wiruraga abana.”
Yabwiye urubyiruko ko ari rwo maboko y’ejo hazaza h’igihugu.
Adalbert Rukebanuka avuga ko abanyarwanda bibuka ubwiza bw’abishwe bari bafite, bakabazirikana mu mutima, bakaza kubatura ibyiza bagezeho.
Yagize ati: “Iyo tubibuka ni ukubatura ibyiza twagezeho, kubabwira ko twungutse, ko Jenoside yahagaritswe n’inkotanyi, kwibuka ni ubuzima bwacu.”
Mu Rwanda ingengabitekerezo mu rubyiruko iragabanuka ariko ntishira.
Yifashishije Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe, yavuze ko mu minsi 100 yo kwibuka muri 2021, abantu 184 bagaragaweho ingengabitekerezo, 57 muri abo ni ukuvuga 39%, ni urubyiruko.
Umwaka wakurikiyeho wa 2022, abantu 179 bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. 44 muri abo ni ukuvuga 24.5% bari urubyiruko.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rusaga 80% rwahuye n’ibibazo by’ihungabana.
Abana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside, ubushakashatsi bwa Unity Club bwerekanye ko 35% bafite ihungabana.
Ati: “Kuva RPF Inkotanyi yarahagaritse Jenoside, turacyayifitiye icyizere.”