Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka
Ubuzima

Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka

KAYITARE JEAN PAUL

September 10, 2024

Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ryatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, Kicukiro Centre ku muhanda ugana Rwandex habereye impanuka yahitanye abakobwa babiri bari kuri moto n’umumotari abandi bane barakomereka.

Ibinyabiziga byose byangiritse mu gihe inkomere zahawe ubutabazi zijyanwa ku bitaro bya Masaka na Kibagabaga kugira ngo bitabweho.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko impanuka yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yabuze feri bituma agonga ibindi binyabiziga byari imbere ye.

Yagize ati: “Icyateye impanuka ni uburangare n’ubuteganye bucye bwa shoferi wari utwaye imodoka ya FUSO kuko yabwiye abantu ngo bamusunikire imodoka itakaga akayerekeza mu muhanda urimo ibindi binyabiziga n’abantu bagenda n’amaguru.”

Hari amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye FUSO yahise yijyana kuri sitasiyo ya Kimironko mu Karere ka Gasabo nyuma yo guteza iyo mpanuka.

SP Kayigi avuga ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ubuzima bihutiye mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo abakomeretse bitabweho uko bikwiye.

Imirambo y’abahitanywe n’impanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abantu kwitwararika kandi ko umutekano wo mu muhanda ari uwa buri wese. Icyakoze yaburiye abatwara ibinyabiziga bakora amakosa birengagije ko umuhanda ukoreshwa n’abantu benshi batandukanye.

TANGA IGITECYEREZO

  • Experience
    September 10, 2024 at 12:28 pm Musubize

    Nukurigose POLICE nigenzure ababashoferi kuko wasanga barigutwara ibinyabiziga bankweye ibisindisha .

  • Victor Ruremesha
    September 10, 2024 at 2:02 pm Musubize

    Nihanganishije imiryango yababuze ababo bakomeze kwihangana nabakomerekeye muriyi mpanuka mbifurije gukira nyagasani arikumwe nabo .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA