Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bambwiye Imvaho Nshya ko nta wundi bazatora atari Paul Kagame kubera aho agejeje u Rwanda ndetse akaba yita ku basaza n’abakecuru bityo bakazamwitura bamuhundagazaho amajwi.
Nyirabakunzi Evelyne uri mu zabukuru yahamirije Imvaho Nshya ko nta wundi bashaka utari Kagame kuko ngo amenya abakuze akabagenera akabando k’izabukuru.
Yagize ati: “Nta wundi tuzatora kuko abakuze natwe dufite uturengera.
Uwapfakaye akaba akuze, Kagame amuha akabando ka buri kwezi, ibyo se mu myaka yose nabayeho hari umuyobozi wigeze yita ku bakuze nka Kagame?
Niyo mpamvu itariki 15 Nyakanga yadutindiye kugira ngo tumwereke ko turi kumwe kandi tutazamuvaho.”
Kirabo Ruth yavuze ko biteguye kwakira umukandida ku itariki 13 Nyakanga mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, aho ngo niho bazamubwira ko bamufite ibihe byose, tariki 15 Nyakanga 2024 babimwereke.
Rizatahabake Eustache wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abakandida-depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro, yavuze ko umuhanda Kicukiro-Bugesera wahozemo ivumbi ubu bakaba bishimira ko urimo kaburimbo.
Mu Murenge wa Kicukiro, ni Umurenge Abanyamuryango bavuga ko urimo kuzamukamo imiturirwa n’inzu nyinshi z’ubucuruzi, ibyo bikaba bigaragaza iterambere ry’umuturage.
Buri Kagari ko mu Murenge wa Kicukiro karimo Irerero ry’Abana bigiramo indimi n’ibindi bijyanye n’imyaka yabo.
Mu Murenge wa Kicukiro kandi hubatswemo ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Abanyamuryango bashoboye kwiyubakira ibiro by’utugari turimo Kagina, Ngoma Gasharu. Bavuga kandi ko Akagari ka Kicukiro ari ko gatahiwe muri manda y’imyaka itanu bakozaho imitwe y’intoki.
Rizatahabake ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza yasabye urubyiruko n’abakuze kuzatora umukandida w’Umuryango Paul Kagame 100% ndetse n’Abakandida-Depite b’Umuryango kugira ngo bakomeze bagere ku byiza muri manda y’imyaka Itanu ikurikiyeho.
Dr Umutesi Liliane, umwe mu bakandida depite mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko ku bufatanye n’abikorera Isoko rya Ziniya rizasanwa bityo umucuruzi wese usanzwe arikoreramo akabona ahantu heza ho gukorera.
Yagize ati: “Kugira ngo ibyo bintu byose bigerweho nuko umukandida wacu Chairman tumutora 100%.”
Nkuranga Egide na we uri ku rutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko muri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi harimo guhanga imirimo bityo kutagira akazi bikarangia.
Ati: “Tuzafatanya kugira ngo urubyiruko rutere imbere.”
Akomeza avuga ko mu Karere ka Kicukiro igishushanyo mbonera kirimo kuvugururwa kugira ngo buri wese azakibonemo.
Ati: “Muri Kicukiro ushaka guhinga, azabona aho ahinga, ushaka kubaka inzu isobanutse bazahamuha. Ushaka kubaka inzu bitewe n’ubushobozi bwe azahabona, ibyo byose tubikesha Paul Kagame. Kuri 15 Nyakanga rero inkoko ni yo ngoma kandi turabizeye.”
Murumunawabo Cecile we yavuze ko ubutumwa abafitiye ari uko Umuryango FPR Inkotanyi ubashimira kuba barafatanyije n’ubuyobozi bw’Umuryango kubaka igihugu mu myaka 30 ishize.
Yakomeje avuga ati: “Intsinzi ya 100% ni ugutora ahantu habiri. Ni ugutora ku ifoto ya Nyakubahwa Chairman mukanatora ku rutonde rwa FPR Inkotanyi ruriho Abadepite.
Nimumara kuhatora, muzaba mutoye amaboko mu Nteko Ishinga Amategeko azafasha Chairman kubatorera amategeko abereye Abanyarwanda.”
Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’igihugu tariki 15 Nyakanga 2024, byabanjirijwe n’akarasisi karimo moto zari zitatse ibirango by’Umuryango, abasaza n’abakecuru ndetse n’urubyiruko.
Ikindi kandi ni uko ibi bikorwa byarimo abahanzi ku isonga Eric Senderi International Hit, Betty wamenyekanye mu ndirimbo ‘Byari byabananiye’ n’abandi.
Amafoto & Video: Kayitare J.Paul