Kicukiro: Bigiye amasomo akomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Uburezi

Kicukiro: Bigiye amasomo akomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu

KAYITARE JEAN PAUL

October 21, 2024

Abaturage 101 bo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bigiye byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu ibyo bikazabafasha mu kwiyubakira igihugu.

Ni nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mpera z’icyumweru gishize.

Urugendo rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Urugamba rwo kubohora igihugu, isoko tuvomaho twese!’

Munyarugendo Aimé Patrick avuga ko yabwirwaga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu akumva atari impamo ariko bikamutera imbaraga zo gusura ahatangirijwe urwo rugamba.

Mu buhamya bwe avuga ko ibyo yafataga nk’inkuru yasanze ari impamo, ibyo bikaba byamuhaye imbaraga zo kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi zitangiye igihugu zikakirwanirira zihereye ku busa.

Asaba urubyiruko bagenzi be kugira inyota yo gusura igice cy’igihugu cyibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Agira ati: “Icyo nashishikariza urubyiruko bagenzi banjye ni ugusoma bakagerageza bagashaka uko basura ibi bice biba bibumbatiye umurage cyangwa amateka y’igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ati: “Isomo nakuyemo; nta kwisuzugura, uko waba ushoboye, uko waba wifite, hamwe n’umutima ukunze icyo washaka wakigeraho.”

Jeannette Uwambajimana wo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, kuri we kwiga amateka ni ukumenya aho uva n’aho ujya.

Ati: “Kumenya amateka bidufasha kumenya ubutwari bw’Inkotanyi, kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kijya bityo binadufashe kumenya kubungabunga bya bigwi basigasiye, rwa rugamba barwanye, bya byuya babize kugira ngo tugire igihugu.”

Yishimira ko yageze ahabereye urugamba kuko yajyaga ahumva, agahamya ko amakuru yabonye ari amakuru ya nyayo, agashishikariza urubyiruko bagenzi be gusura amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umugwaneza Chantal wo mu Mudugudu w’Iriba mu mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko ari ubwa mbere ageze Kagitumba n’ahandi habereye urugamba, agasanga Inkotanyi zarakoze igikorwa gikomeye.

Ati: “Ngomba gufata icyemezo cy’ibyo abatubanjirije bakoze ntiduteshuke tukabikomeza, tukabisigasira.

Mpigiye isomo ryo gukunda igihugu, nabonye ko iyo ukunze igihugu, ukunze abanyarwanda bituma ntacyo utakora. Inkotanyi zakoze ibintu bikomeye nta bushobozi ariko kubera urukundo n’ishyaka bashoboye kubohora abanyarwanda mu kaga bari barimo.”

Asaba urubyiruko kubitekerezaho cyane nk’abasuye Kagitumba kandi bakabyumva.

Ati: “Ndabasaba ko bagira umutima urenze uwo ababohoye igihugu bari bafite kugira ngo bakomeze basigasire ibyo twagezeho.”

Biziyaremye Jean Pierre, Umuyobozi w’Umudugudu w’Urugero mu Kagari ka Ngoma, agaragaza ko amateka yabwiwe yari yarayasomye mu bitabo andi akayumva kuri YouTube ariko aza kugira inyota yo kuzigerera ku isoko y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati: “Nk’umuntu uhagarariye abaturage mu buyobozi no kubumvisha gahunda za Leta, aya ni amateka amfitiye akamaro ku giti cyanjye n’abaturage nzayasobanurira.

Ntushobora kuva ahangaha wize amateka n’ubuzima abatubanjirije banyuzemo ngo nindangiza ntatire igihango, uwo ni wo mu maro w’urugendo twakoze.”

Ashima Inkotanyi zemeye kurya ubusa ndetse zigashyira ubuzima bwazo mu kaga ariko zigaha abanyarwanda igihugu aho ubungubu ngo buri wese afite agaciro ko kwitwa umunyarwanda. Ati: “Ni ikintu gikomeye.”

Uwizeyimana Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, atangaza ko kujyana abaturage gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu biri mu rwego rwo kongera kwiyibutsa indangagaciro zaranze Inkotanyi.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Ngoma busaba imiryango ituye muri ako Kagari ko hakenewe urubyiruko rwagura u Rwanda mu ngeri zose .

Ati: “Ntibarwagure nk’imipaka ahubwo barwagure mu bikorwa biteza igihugu imbere.

Asaba urubyiruko gukorera igihugu nk’icyabo kandi ko batagikodesha.

Urugendo rwo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu rwitabiriwe n’abayobozi b’imidugudu, abikorera, abahagarariye abandi, abakorera mu nzego za Leta batuye mu Kagari ka Ngoma n’abandi.

Amafoto: Abdul

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA