Abanyeshuri baturutse mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda, bari mu mahugurwa mpuzamahanga y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe hari ibikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge.
Ni amahugurwa abaye ku nshuro ya 9, akaba yitabiriwe n’abubatsi b’amahoro baturutse mu bihugu nka Nepal, u Buhinde, Thailand, u Burundi, Uganda, Kenya, Ubwami bw’Ubwongereza, Angola, Sweden, Leta zunze ubumwe za Amerika, Liberia, Ethiopia, DRC, Sudani y’Amajyepfo, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Rev. Dr. Nyamutera Joseph, watangije Umuryango Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, asobanura ko ubutumwa bw’isanamitima bUnyuze mu buryo bwiswe Kubohoka k’umutima bihindura igihugu (Healing Hearts Transforming Nation, HHTN) bufite inkomoko mu Rwanda.
Akomeza agira ati: “Abanyarwanda twese dufite inshingano yo kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubusigasira mu buryo bwose bushoboka!”
Mukunzi Louange avuga ko kuba abanyamahanga bateraniye mu Rwanda ari kimwe mu byerekana ko intego irimo igerwaho by’umwihariko kubona u Rwanda ruhinduka icyitegererezo cy’ubumwe, gukira ibikomere ndetse n’amahoro arambye.
Murenzi Donatien, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, yibukije ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro ndetse n’urugero rwiza mu kuva mu mwijima rwinjira ahari umucyo.
Yagaragaje Rabagirana Ministries nk’umufatanyabikorwa w’Akarere, aho avuga ko ifite ibikorwa by’isanamitima ndetse ikaba yarubatse umusozi w’ubumwe, ahari ubuhamya nk’urugero rwiza rwo gukira ibikomere, gusaba ndetse no gutanga imbabazi.
Murenzi yasabye abitabiriye amahugurwa mpuzamahanga kubera u Rwanda abahamya b’ibyiza bazarubonera mu minsi 14 bazamara muri aya mahugurwa.
Bamwe mu banyeshuri baturutse mu mahanga, bavuga ko banyuzwe n’uko u Rwanda rucyeye kandi rutekanye, rukaba rukomeje guteza imbere umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.
Biteganyijwe ko abari mu mahugurwa mpuzamahanga y’ubumwe n’ubwiyunge bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse bagire n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, MINUBUMWE, iherutse gutangaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyageze ku kigero cya 95,3% mu 2025.
Byavuye mu bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu.
Mu 2020, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyari 94,7%.
Muri ubwo bushakashatsi, ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 95,6%, ubwiyunge bukaba 95% mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90.8%.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibibafasha mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ari ubutwari no gukunda igihugu biri kuri 98,7%, imigenzo, imyemerere n’imiziririzo ku gipimo cya 97,9%, isano Abanyarwanda biyumvamo 96%, indangagaciro zikaba ku kigero ku 95,9%.
Amasomo Abanyarwanda bigiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi biri 92,6% n’imikorere mibi y’amashyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite 91,9%.
Ku bwiyunge naho inkingi ziza imbere, ni imibanire myiza ifite 98,5%, kwisanga no kwisanzura mu muryango nyarwanda biri kuri 95,9%, gusangira amateka biri kuri 90,6%, akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku gipimo cya 99%.
