Mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama rihereye mu mu Karere ka Kicukiro, hatashywe ikibuga gito [mini pitch] gikinirwaho umupira w’amaguru cyubatswe ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), muri gahunda yayo ya FIFA Arena igamije guteza imbere impano z’abakiri bato.
Umuhango wo gutaha iki kibuga gishya wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, witabirwa n’abarimo Ministiri wa Siporo, Nellly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Mattias Grafström, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Stéphane Le Brech, Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimiye FIFA ku mishinga bafatanyamo yo kubaka ibikorwa remezo bya siporo no guteza imbere abanyempano. Yagize ati: “Turashimira FIFA ku mishinga dufatanyamo. Iyi ni intangiriro y’urugendo. Iki kibuga kizafasha abiga hano n’abahaturiye.”
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yavuze ko kubaka ibibuga bya siporo bigamije no gutanga ibyishimo biva mu gukinira ahantu heza. Ati: “Turashaka kubona Messi na Ronaldo bashya bava mu Rwanda. FIFA iri hano kubafasha kubigeraho.” FIFA yemeye kubakira u Rwanda ibibuga 10 bya metero 40×20 mu Turere icyenda two hirya no hino mu Gihugu.
Ibindi bibuga icyenda bizubakwa mu mashuri arimo St. Joseph (Muhanga), TTC Save (Gisagara), GSOB (Huye), GS Kabare (Ngoma), ES Nyamirama & IPM Mukarange (Kayonza), College Inyemeramihigo (Rubavu), College SINA Gerard (Rulindo) na Lycée de Kigali (Nyarugenge).
Nyuma y’ibi bibuga bito hazubakwa n’ibindi 20 u Rwanda rwemerewe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari i Kigali mu Ukuboza 2025. U Rwanda rwabaye igihugu cya gatandatu muri Afurika cyatangirijwemo gahunda yo kubaka ibibuga bito binyuze muri FIFA Arena. Ibindi bihugu byubatswemo ibibuga nk’ibyo ni Algeria, Djibouti, Liberia, Maroc na Niger.










