Amb Munyakayanza Eugene, Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, yerekanye uko ubumwe bw’abanyarwanda ari inkingi mwegamizi mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.
Yabigarutseho mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024.
Insanganyamatsiko igira iti: ‘Indangagaciro na kirazira: Isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.’
Zimwe mu ngingo zibanzweho muri iyi nama, ni ukurebera hamwe ibyakozwe kandi byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’inzitizi zibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’aho abagize ihuriro batuye.
Amb Munyakayanza yavuze ko ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni umwanya abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.
Avuga ko ubumwe n’ubudaheranwa bikwiye gutera ishema buri munyarwanda.
Ati: “Ubumwe n’ubudaheranwa ni umusaruro twese twishimira kandi udutera ishema iwacu no mu ruhando mpuzamahanga.”
Akomeza agira ati: “Ubumwe bw’abanyarwanda ni inkingi mwegamizi mu mibereho yacu ya buri munsi, dukomeze guha agaciro ubunyarwanda buduhuza.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cyagiye
kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020
kigera kuri 94.7%.
Mu bushakashatsi bwa MINUBUMWE muri 2023, bugaragaraza ko abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudarehanwa aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.
Agaragaza ko nubwo imibare yerekana ibipimo bishimishije, mu banyarwanda ngo hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hari abakoze Jenoside batarasaba imbabazi n’abakibona mu ndororweamo y’amoko, abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Niyo mpamvu hateguwe ibiganiro mu rwego rwo gusasa inzobe, turebe aho twavuye n’aho tugeze.
Ibyo biradufasha kugira icyerekezo kimwe kituganisha ku kubaka u Rwanda twifuza.”
Amb. Munyakayanza agaragaza ko mu cyerekezo gishya cya Leta 2050 abanyarwanda bahisemo kuba umwe, agashimira inzego za Leta, imiryango ishingiye ku myemerere ku muhate wabo wo gushimangira amahitamo y’abanyarwanda yo kuba umwe.
Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard yifashishije umugani w’ikinyarwanda yavuze ngo ‘U Rwanda urarwica ariko ntiwarwambarira umugoma’, bivuze ko ngo rugera aho rukiyuburura.
Yakomoje ku ndagaciro yo gukunda igihugu anagaragaza ko hari ingero nyinshi z’abanyarwanda bakunze igihugu.
Agira ati: “Iyi ndangagaciro yatumye abanyarwanda bakomeza kuba umwe no kwishakira ibisubizo.”
Nsengiyaremye Fidèle, Umuyobozi w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, avuga ko hakiri ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bikabangamira gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa.
Agaragaza ko mu cyumweru cyo kwibuka hatabura imibare y’abo Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yongeraho ati: “Hari abarangiza ibihano ku byaha bahamijwe bya Jenoside ariko iyo bageze mu muryango, barinangira cyangwa ntibimenyekane ko baje.”
Ann Huss Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, avuga ku rwego rw’ubuyobozi ari ugukomera ku mahitamo y’abanyarwanda.
Ati: “Kuba umwe kwacu, turashingira ko iki gihugu cyacu dufite, ari cyo gakondo yacu, ni cyo gihugu tuzi, ni ho twumva dufite ishema ryo kuvuga aho dukomoka.
Igihugu cyacu dukwiye kugishikamizaho umutima kandi ugatekerereza abo uyoboye.”
Hari ibikorwa Akarere gakora kugira ngo abaturage bumve ko bari umwe ndetse bakabibutsa ko basangiye ubupfura, gufashanya, kunga ubumwe kugira ngo bubake igihugu bifuza.
Monique agaragaza ko hakiri urugendo mu guhangana n’ihungabana.
Ati: “Turacyafite urugendo kuko Jenoside yakorewe abatutsi, ibikomere n’ihungabana ari byinshi ku bana kuko rigenda riba uruhererekane kubera ingaruka ababyeyi babo bagize.
Mu kwita kuri abo twagize imbaraga mu kongera ibiganiro tukaba hafi iyo muryango.”
Akarere ka Kicukiro kashyizeho abakozi bahoraho ku bigo nderabuzima no ku mirenge bashinzwe imiryango, kandi bagahabwa amakuru ku bijyanye no guhangana n’ihungabana.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu bibazo by’amacakubiri bikigaragara bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda.
Kuri we, kuvugisha ukuri bikwiye kugaragarira mu mu gukemura ikibazo cy’umuturage.
Akarere ka Kicukiro gasaba ubufasha abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa kujya bifatanya n’abaturage mu nama zitandukanye kugira ngo bagire ubutumwa batanga.
Insanganyamatsiko y’inama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa igira iti: ‘Indangagaciro na kirazira: Isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.’