Imyaka 10 isize abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bagejeje umuturage ku iterambere. DASSO ni Urwego rwatangiye mu Ukuboza 2014.
Niragire Samuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya hari ibikorwa byinshi bishimira bakoze kuva mu kwezi k’Ukuboza 2014 kugeza muri Gicurasi 2024.
Ni ibikorwa bashimirwa n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro nkuko byagarutsweho ejo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.
Yavuze ko bagize uruhare mu gukura abana mu muhanda kandi basubizwa ku ishuri.
Abakozi b’urwego rwa DASSO mu Karere ka Kicukiro babahaye ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, impuzangano ‘uniforms’, ibikapu by’ishuri, amakaramu n’inkweto zo kwigana.
Niragire yagize ati: “Abana b’inzererezi 44 bakuwe mu muhanda basubizwa ku ishuri. Byose byatwaye amafaranga 500,000frw.”
Abakozi ba DASSO mu Karere ka Kicukiro bahaye igishoro abazunguzayi 20 bakuwe mu muhanda bagana amasoko kandi bashakirwa aho bakorera.
Buri wese icyo gihe yahawe igishoro kingana na 50.000 Frw.
Ati: “Bose uko ari abazuguzayi 20 bahawe igishoro kingana na 1.000.000 Frw.”
Bashoboye kandi kubakira inzu umuturage utishoboye, banamuremera ibyo kurya bimara igihe birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amakaroni, amavuta, amasabuni n’ibindi bikoresho by’isuku.
Ibi byose byatwaye amafaranga angana na miliyoni enye.
Niragire, Umuhuzabikorwa wa DASSO, agira ati: “Ibikorwa byose hamwe byo kubakira inzu y’umuturage, gufasha abana bakuwe mu mihanda ndetse no gufasha abazunguzayi byatwaye 6,000,000 Frw.”
Yavuze ko bagize uruhare mu gushyigikira gahunda ya Gira Inka, aho mu kwezi kwa Mata 2023 baremeye abaturage babiri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, batuye mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe.
Mujawayezu Catheline wahawe inka n’Urwego rwa DASSO umwaka ushize, nyuma y’iminsi 13 ayihawe yamubyariye inyana, ubu anywa amata.
Mu Murenge wa Masaka kandi abana umunani bakuwe mu muhanda basubizwa mu ishuri, nabo bahawe ibikoresho by’ishuri.
DASSO yishyuriye abaturage 100 ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante).
Jean claude
May 25, 2024 at 10:18 pmRwose ibikorwa DASSO bakorera mukarere ka Kicukiro bakoze nibyiza .
DASSO bakomerezaho, twe nkabaturage, tubona bakoraneza,.bakomerezaho, natwe tubarinyuma.
Murakoze
ISHIMWE Aimee
May 26, 2024 at 6:50 amNukuri peuh barakoze cyne kandi ibikorwa byabo birivugira nibitagenda neza banjye babikosora tubari inyuma