Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma
Ubutabera

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma

Imvaho Nshya

November 11, 2026

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko mu Murenge wa Kigarama, Akagali ka Karugira, Umudugudu wa Rutoki, mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko yataye muri yombi Nsekanabanga Jean Baptiste w’imyaka 37 ukekwaho gucuruza inzoga zakuwe ku isoko amacupa 328.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho inzoga Nsekanabo akurikiranyweho yari yarazihishe muri butike acururizamo ibindi bicuruzwa bitandukanye, bityo akaba yazigurisha rwihishwa ku bakiriya be.

Yagize ati: “Inzoga yafatanywe zigizwe n’ubwoko butandukanye burimo; Konyagi nini 33, Konyagi nto 89, Gilbey’s Gin 8, Leyon 120, African Gin 22, TZEE spirit 52.”

Akomeza agira ati: “Nsekanabanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama ngo akorerwe dosiye ku cyaha cyo gucuruza ibyuma byaciwe mu Rwanda kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.”

Polisi y’igihugu irihanangiriza abantu bose bahishe ibyuma bakanga kubitanga ngo bimenwe, ko uzajya abifatanwa azajya akurikiranwaho icyaha cyo kwangiza ubuzima bw’abaturage no kwigomeka ku mategeko. Polisi yongera kwibutsa abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuzirange kuko zangiza ubuzima bwabo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA