Kicukiro: Urugaga rw’urubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi rushimirwa kuzamura ubushobozi  
Politiki

Kicukiro: Urugaga rw’urubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi rushimirwa kuzamura ubushobozi  

KAYITARE JEAN PAUL

October 5, 2025

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bushima uruhare rw’urubyiruko uburyo rukomeje kuzamura ubushobozi hagamijwe kugira uruhare muri manifesito y’Umuryango 2024-2029.

Antoine Mutsinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi muri aka Karere, yabigarutseho ku wa 04 Ukwakira 2025, mu nama y’Inteko rusange y’urugaga rushamikiye k’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga.  

Yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi mu gihe rwaba rukomeje gukorera hamwe, rwagera kuri byinshi bityo igihugu kigatera imbere.

Ati: “Ubona urubyiruko rurimo gutera intambwe cyane cyane mu guhindura imyumvire, aho urubyiruko ubona rushyira imbaraga mu kuzamura ubushobozi, bahanga imirimo ibyo bivuze byinshi ku gihugu.

Murabizi ko dufite intego yo guhanga imirimo igera kuri 1 500 000, buri mwaka aho duhanga imirimo igera kuri 250 000 natwe mu Karere ka Kicukiro buri mwaka ni ko tugenda duhanga imirimo.”

Bimwe mu byo Umuryango FPR Inkotanyi ishimira urubyiruko, ni uko ubwarwo rutangiye guhanga imirimo.

Ibi bitanga imbaraga kandi bikongera icyizere cy’ejo hazaza aho bigaragara ko ngo hazaba ari heza.

Akomeza agira ati: “Mu rwego rw’Umuryango rero mu Karere ka Kicukiro, harimo haraba inteko z’urubyiruko cyane cyane aho turimo gusubiza amaso inyuma tukareba uruhare rw’urubyiruko ni uruhe kugira ngo tugere kuri manifesito y’Umuryango 2024-2029.”

Urubyiruko rugaragaza ko umwaka ushize rwakoze byinshi by’ingirakamaro kandi mu ngeri zitandukanye.

Ibi bishimangirwa na Jean de Dieu Karinda, Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro.

Agira ati: “Twagiye dukoramo ibintu byinshi bigiye bitandukanye, gusana inzu, twagiye twitabira gahunda zirimo kwamamaza Chairman w’Umuryango wacu, twubatse uturima tw’igikoni mu byiciro bitandukanye.

Twagize n’uruhare mu kondora abana bari mu mirire mibi. Turifuza kugera kuri byinshi by’umwihariko dukurikiza manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi.”

Odette Kankazi, urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugunga, ahamya ko bateguye abakobwa bityo bagashyirirwaho n’icyumba cy’umukobwa.

Iki cyumba ngo gifasha umukobwa gukemura ibibazo afite bityo akabikemura neza n’ubuzima bugakomeza.

Agira ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu bw’igihugu kuko urubyiruko rwacu ruri ahantu heza hashimishije ntabwo rukiri mu mibereho mibi nk’iya kera, ubu turi mu mibereho myiza, urubyiruko namwe ubu murarubona rumaze neza.”

Davis Gatabazi, Komiseri w’urubyiruko mu Muryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika, Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, yavuze ko ibiganiro hagati y’urubyiruko muri iyi nteko byibanze cyane mu guhuriza hamwe uko urubyiruko rwakwishakamo ibisubizo ku bibazo ruhura nabyo.

Ati: “Ushobora gufungura website iriho amahirwe menshi cyane, ushobora no kwiyigisha ku buryo usanga uburyo bwo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko biri mu byo dushyiramo imbaraga mu bushakashatsi bwacu ku giti cyacu.

Ntabwo Leta izabona akazi keza iha buri muntu wese tugomba kwihangira imirimo.”

Avuga ko urubyiruko rwagombye kwizigamira, aho atanga urugero rw’uko urubyiruko rubonye akazi k’amafaranga 25 000 rushobora kwizigama 5 000 Frw andi rukayakoresha.

Amafoto: Patrick Nizeyimana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA