Kigali: Ababyeyi basabwe kujya bazana abakiri bato mu bitaramo by’umuco
Amakuru

Kigali: Ababyeyi basabwe kujya bazana abakiri bato mu bitaramo by’umuco

MUTETERAZINA SHIFAH

November 23, 2025

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bawo kwitabira uruhererekane rw’ibitaramo byiganjemo ibihangano gakondo byiswe ‘Kigali Dutarame’, bubasaba kujya bazana abakiri bato bagasogongera ku byiza by’umuco nyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2025, ari intangiririro y’uruhererekane rw’ibitaramo bigiye kujya biba hagamijwe gushyushya Abanyakigali no guteza imbere abahanzi. 

Icyo gitaramo cyatumiwemo abahanzi n’amatorero y’imbyino gakondo, kikaba ari na cyo cyabimburiye gahunda y’ibitaramo yiswe ‘Umujyi Ushyushye’.

Meya Dusengiyumva Samuel, yagize ati: “Iyi ni intangiriro nziza y’ibitaramo biryoshye bizajya biba mu Mujyi wa Kigali, muzakomeze mwitabire muri benshi, Ndashimira ababyeyi baje bakazana n’abana babo.

Abatabazanye ubutaha muzabazane kugira ngo dukomeze tubigishe umuco wacu. Iyi ni intangiriro nziza y’ibitaramo biryoshye bizajya biba mu Mujyi wa Kigali.”

Akomeza avuga ko ari byiza ko abakiri bato bajya bitabira ibitaramo by’imbyino gakondo kuko hari byinshi bakwigiramo bishingiye ku muco nyarwanda byiyongera ku gutarama bakizihirwa.

Ati: “Umuco wacu urimo byinshi byiza, harimo indirimbo, imbyino, ibisigo n’imyambaro n’ibindi byiza. Mureke dufatanye duteze imbere abahanzi bacu na ba rwiyemezamirimo bakora ibyiza nk’ibi duteza imbere umuco wacu.”

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa moya z’ijoro, urubyiniro rufungurwa n’Itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali baherekejwe n’abana bato bavuze ibigwi bya Kigali. 

Nyuma haje gukurikiraho Itorero Ishyaka ry’Intore ryatangiriye ku ndirimbo ‘Ubutore’ n’izindi nyinshi zatumye abari aho bizihirwa.

Nyuma y’ayo matorero hakurikiyeho umuhanzi Bukouru, na we akurikirwa na Teta Diana wagaragarijwe ko yari akumbuwe ubwo yaririmbaga izirimo Agashinge, Fata Fata, Velo, Birangwa n’izindi.

Muri icyo gitaramo hakurikiyeho umuhanzi Ruti Joel wagaragarijwe n’urubyiruko ko akunzwe cyane, kuko abenshi bahagurutse bakabyina indirimbo ze zitandukanye zirimo Igikobwa, Musomandera, Maliza, na Rutakisha yitiriye Alubumu baherutse gusohora yahuriyeho na Clement the Guitalist.

Itsinda ry’ibihame by’Imana ryasanze Ruti ku rubyiniro baririmbana indirimbo bise ‘Ibihame’ ikundwa n’abatari bake nyuma y’amezi agera muri 11 yari amaze yararivuyemo. 

Hakurikiyeho Itorero Inyamibwa ryanyuze benshi mu mbyino z’umurindi, Itorero Inganzo Ngari na ryo rigana ku rubyiniro. 

Jules Sentore yishimiwe ndirimbo yabanjirijeho, igitaramo gisozwa n’Intore Massamba watoje benshi mu babanje kunyura ku rubyiniro.

Igitaramo kitabiriwe n’ibyamamare n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Muyango Jean Marie, Cécile Kayirebwa, Yvan Muziki, Dj Pius, Minisitiri Utumatwishima Abdallah n’abandi.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Kigali Dutarame’ kizaba ngarukamwaka, aho abahanzi gakondo bazajya bahurizwa hamwe mu rwego rwo kuzirikana indangagaciro n’amahame biranga umuco nyarwanda. 

Amatike y’icyo gitaramo yarangiye ku gicamunsi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yasabye ababyeyi kujya bazana n’abakiri bato mu bitaramo gakondo
Abitabiriye banyuzwe n’amatorero atandukanye hamwe n’abahanzi baririmba gakondo
Teta Sandra yakiranywe urukumbuzi rwinshi n’abitabiriye igitaramo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA