Kigali: Abacuruzi bato ba EAC basabwe kugira intego nini 
Ubukungu

Kigali: Abacuruzi bato ba EAC basabwe kugira intego nini 

WILSON TWAGIRA

November 4, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yibukije abikorera bafite ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira intego nini kandi bagatinyuka, kuko ari bimwe mu bizabafasha gutera imbere no kugira ubucuruzi bwagutse, abizeza ko inzego zizabafasha kubigeraho.

Ibyo Minisitiri w’Intebe yabitangarije i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ku Kibuga kiberamo imurikagurisha (Expo Ground) ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha rya 26 ry’Ibigo by’Ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Iryo murikagurisha rikaba rifite insanganyamatsiko yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku mpu, ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo mu Karere, ryatangiye ku itariki ya 30 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku ya 8 Ugushyingo 2026.

Nyuma yo gutambagizwa no gusura abikorera bafite ibikorwa byubucuruzi bamurika, Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo gufasha no guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya 250 000 buri mwaka, no kongera ibyoherezwa mu mahanga bitari ibicuruzwa rusanzwe rwohereza, birimo ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto n’imboga, bikava kuri miliyari 1,4 z’amadolari ya Amerika bikagera kuri miliyari 3,2 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu. 

Ati: “Muharanire kugira intego nini kandi mutinyuke. Turifuza ko ibigo bito n’ibiciriritse byaguka, maze muzagere ku rwego rwo kuba abaherwe, Natwe turi hano kugira ngo tubafashe kubigeraho. Icyakora tuzi neza ko kugera kuri izi ntego bifitanye isano rya hafi n’iterambere ry’ibihugu duturanye, ubukungu bwacu buruzuzanya kandi amasoko yacu aruzuzanya. Turushaho gutera imbere iyo duteraniye hamwe tugafatanya. 

Agaruka ku kamaro k’iryo murika, yasobanuye ko kuva mu mwaka wa 1999, iri murikagurisha ryabaye urubuga rukomeye rufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Karere kumenya amasoko mashya no kubaka imikoranire mu bucuruzi. Avuga ko kuba uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika ibicuruzwa n’ibikorwa byabo 1 500 baturutse mu bihugu byo mu Karere ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange, bigaragaza akamaro gakomeye rikomeje kugira.

Bigaragaza neza umusaruro wifuzwa w’uko kwishyira hamwe kw’Akarere byatanga.   Akomeza agira ati: “Uwo musaruro ufasha kongera amahirwe mu bukungu ku baturage bacu, ibigo bito n’ibiciriritse ni inkingi z’ubukungu bwacu. Bitanga akazi ku baturage, bigateza imbere udushya kandi bigafungura amarembo y’amahirwe, cyane cyane ku bagore n’urubyiruko, bafite intego n’icyerekezo bigenda birushaho kwaguka muri iyi Si irushaho kwihuta.”

Hari ibisubizo ku mbogamizi z’abacuruzi

Minisitiri w’Intebe akomoje ku mbogamizi zigihari mu bigo bimwe muri ibi biracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kubona inguzanyo ku nyungu zihanitse, kubona amasoko n’abaguzi bahoraho, ndetse no kugeza ibicuruzwa ku masoko yo mu bindi bihugu ku giciro kiri hejuru n’ibindi.

Naho mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi, asanga bizashoboka binyuze muri gahunda y’ukwishyira hamwe kw’Akarere, bigatuma ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu icyo ari cyo cyose kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akwiye kuba ashobora kubona umukiriya mu kindi gihugu, kubona ibikoresho fatizo akeneye mu karere no kugeza ibicuruzwa bye ku masoko anyuranye nta mbogamizi  izo ari zo zose.

Akomeza agira ati: “Intego zacu ntizigomba kugarukira ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusa. Kuba uyu munsi dufite n’abahagarariye Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC), biratwibutsa ko amahirwe y’ibigo byacu ari mu isoko rinini cyane rya Afurika yose. Kugira ngo ibyo bishoboke, tugomba gukemura imbogamizi zituma amasoko yacu adakorana neza.”

Mu bisuzizo bya bimwe muri ibyo bibazo, yavuze ko bisaba gukuraho inzitizi zitari iz’amahoro ku bicuruzwa, koroshya uburyo bwo gucisha ibicuruzwa kuri za gasutamo. Kunoza ubwikorezi n’imicungire y’ibikorwa byo kugeza ibicuruzwa ku masoko, no kwagura uburyo bwo kubona inguzanyo zigenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi.

Ku bikorwa remezo by’ubucuruzi, yavuze ko icy’ingenzi ari ibikorwa remezo by’ubucuruzi bugezweho. Ikoranabuhanga n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi kuko ari bimwe bishobora gufasha ibigo biciriritse, ibito n’ibito cyane kugera ku bakiriya bari kure y’amasoko asanzwe bikoreramo.

Byongeye kandi, uburyo bwo kwishyurana bukorana, harimo na Sisitemu Nyafurika yo Kwishyurana no Guhererekanya Amafaranga (PAPSS), bushobora gutuma ubwishyu bwambukiranya imipaka bwihuta, buhenduka kandi bukorohera benshi kubugeraho.

Iyi ni yo mpamvu y’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Guteza imbere iminyururu y’inyongeragaciro mu Karere mu nzego z’uruhu n’ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto n’imboga. Ubushobozi dukeneye kugira ngo tubigereho burahari mu Karere kacu. Icyo dusabwa ni ukubuhuza kugira ngo tubashe kubyaza umusaruro amahirwe menshi no guteza imbere inyongeragaciro zishingiye ku byo dukora.”

Yibukije amahirwe ari mu rwego rw’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ati: “Amahirwe ntagarukira ku guhinga no gusarura gusa. Harimo no kubika umusaruro, ibikorwa remezo byo gukonjesha no kubika ibicuruzwa ku bukonje bukwiye, gupfunyika, gutunganya umusaruro no kuwugeza ku masoko.

Yakomeje agira ati: “Mu rwego rw’ibikomoka ku mpu tugomba kureba ibirenze kohereza mu mahanga impu n’ibikomoka ku matungo bidatunganyijwe. Tugomba kubaka ubushobozi bwo gutunganya impu no gukora inkweto n’ibindi bicuruzwa bishobora guhangana ku masoko manini.”

Izi nzego zombi zigaragaza ko inyungu nyinshi ziboneka iyo ibihugu byacu bikoranye. Abahinzi bo mu gihugu kimwe bashobora kugeza umusaruro wabo ku nganda zitunganya ibicuruzwa mu kindi gihugu. 

Abakora ibicuruzwa bashobora kubona ibikoresho fatizo, ikoranabuhanga na serivisi mu masoko yo mu bihugu duturanye. Ibigo by’ubucuruzi na byo bishobora gukoresha imiyoboro y’ubwikorezi n’iy’itangwa ry’ibicuruzwa ihuriweho n’Akarere kugira ngo bigere ku bakiriya hirya no hino ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Ubu ni bwo buryo bwo kubaka inganda zifite ubushobozi bwo guhangana ku masoko no kugumana igice kinini cy’inyongeragaciro ituruka ku mutungo kamere wacu.

Ku ishoramari ry’u Rwanda, yabwiye abacuruzi bo mu Karere ko mu Rwanda, harimo gushorwa imari kugira ngo ibi bishoboke. Ati: “Turimo guteza imbere inganda zikorera mu duce twahariwe inganda n’ahantu hagenewe ishoramari ryihariye, gushimangira imikoranire hagati y’abahinzi n’abatunganya umusaruro, no kubaka ibikorwa remezo bifasha kugeza ibicuruzwa ku masoko. Muri ibyo harimo Kigali Logistics Platform n’isoko rigezweho rigurishirizwamo ibicuruzwa byinshi by’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.”

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko iri murikagurisha ryitezweho kurushaho kwagurira amahirwe abacuruzi mu isoko rya Afurika y’Iburasirazuba. Yashishikarije abikorera kubona amasoko y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nk’isoko rimwe rishobora gutanga umusaruro ukomeye cyane igihe habayeho ubufatanye. 

Minisitiri w’Intebe asobanurirwa n’abamurika baturutse mu bihugu by’Akarere
Bamwe mu bikorera baturutse mu Karere bamuritse ibikomoka ku mpu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA