Kigali: Abafatanyabikorwa ba NESA baraganira kuri PISA 2025
Uburezi

Kigali: Abafatanyabikorwa ba NESA baraganira kuri PISA 2025

KAYITARE JEAN PAUL

February 23, 2026

Abafatanyabikorwa b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bateraniye mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 23-24 Gashyantare 2026 i Kigali.

Ni inama nyunguranabitekerezo igamije gufasha gusobanukirwa neza isuzuma mpuzamahanga rigamije gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri (PISA), intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye PISA 2025, no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mu gukora ubusesenguzi na raporo y’Igihugu.

Yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu Turere n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurishamibare.

Iyi nama ibaye nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.

Isuzuma rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri mu muryango.

Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yavuze ko iyi nama igamije gufasha abafatanyabikorwa gusobanukirwa PISA 2025 n’impamvu u Rwanda rwayitabiriye, bityo umusaruro uzava muri PISA 2025, ukazatuma u Rwanda rumenya aho ruhagaze mu burezi ugereranyije n’ubw’urwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga. Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri, bishobra gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.”

PISA ni isuzuma mpuzamahanga ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu bihugu bisaga 90 ku Isi byitabira PISA 2025.

Umusaruro wavuye muri PISA 2025, biteganyijwe ko uzatangazwa ku mugaragaro ku wa 08 Nzeri 2026, akazaba ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kugira impinduka zimwe na zimwe zishyirwaho muri politiki y’uburezi mu Rwanda.

Hashakineza Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi bitabiriye inama y’iminsi ibiri ijyanye na PISA
Carlène Seconde Umutoni, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)
Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)
Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, bitabiriye ikiganiro nyungaranabitekerezo kuri PISA 2025

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA