Abafundi 500 bari maze igihe bakora akazi k’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, nta byangombwa bigaragaza ibyo bazi gukora, bakaza kwigishirizwa ku murimo bahawe impamyabushobozi ihamya neza ko bazi ako akazi.
Ni ibyangombwa bahawe na Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA) ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 bakaba bamaze amezi 2 bigira ku murimo bakorerwa igenzura.
Ni abafundi bigiye ku murimo batangiye ari abafasha b’abafundi (abayedi), nyuma baza kuba abafundi bityo iyo sendika nyuma yo kubakorera igenzura ihitamo kubaha impamyabushobozi.
Hagenimana Jean Batiptiste, umufundi i Kanombe mu Mujyi wa Kigali yavuze ko guhabwa ibyo byangombwa ari ingirakamaro.
Ati: “Iki cyangombwa kizadufasha gukorera hirya no hino mu Rwanda, ndetse no ku ruhando rw’Isi ku buryo na ho dushobora kugenda tukagerayo.”
Umuyobozi wa guhunda yo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Eugene Uwimana avuga ko hari abantu bakora akazi ariko ugasanga nta byangomba bafite bityo hakaba harashyizweho gahunda yo kubaha ibyangombwa.
Ati: “Ni gahunda yo kwemeza ubumenyi umuntu afite yigiye ku murimo, dufite abakozi beza bakora ibintu byiza, mu bwubatsi batwubakira inzu, ariko wareba ugasanga nta cyangombwa bafite.”
Yunzemo ati: “Twatangiye iyo gahunda dutangirira mu bwubatsi, ariko twaje no kuyishyira no mu gukora imisatsi no kudoda.”
Yavuze ko kugira ngo ibyo byangombwa bizagirire akamaro ababihabwa, bahabwa ubumenyi n’inzobere zikaba ari zo zibakoresha isuzuma ryiryimbitse uwo bigaragaye ko ashoboye agahabwa icyangombwa yaba atarabimenya agakomeza kwigishwa.
Mwambari Faustin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yavuze ko iyo gahunda ifasha urubyiruko kubona akazi.
Yasabye abafundi by’umwihariko ko bakwiye kugira imyitwarire mizima, birinda guhemuka n’ubujura bw’ibikoresho bakoresha n’ibindi hagamijwe kugira ngo bakomeze kugirirwa icyizere mu byo bakora.
Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste yabwiye itangazamakuru ati: “Twakoreye hano mu Mujyi wa Kigali tubakorera isuzuma none twabahaye impamyabushobozi.
Twe nka Sendika iyi mpamyabushobozi idufasha kubakorera ubuvugizi, kugira ngo kompanyi bakorera zibahe amasezerano y’akazi, binabafashe kubona akazi cyane ko ubusanzwe barakabona ariko ntabwo baba bafite ikintu kibaranga.”
Yavuze ko kuba abafundi benshi mu Rwanda nta byangombwa bihamye byemewe na Leta baba bafite, bituma habamo ikimenyane mu guhabwa akazi cyangwa se bamwe ntibagahabwe.
Ati: “Ubu urabona umuntu afite umwiko cyangwa ikindi kintu kerekana icyo akora, wareba ugasanga nta kibigaragaza ko abizi, kuba rero aba bahawe impamyabushobozi bagiye kubona akazi bizewe.”
STECOMA igizwe n’abanyamuryango ibihumbi 83, aho abamaze gukorerwa isuzumabumenyi bagahabwa impamyabushobozi ari 39 177.
Muri gahunda ya 2 ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere (NST2) biteganyijwe ko mu myaka itanu (2024-2029), hazahangwa imirimo mishya ingana na 1 250 000. Aho buri mwaka hazahangwa nibura imirimo 250 000.
MIFOTRA ishimangira ko gukomeza gufasha abakora imyuga kubona impamyabushobozi bizashyigikira iyi gahunda y’Igihugu.