Guhera ku wa Mbere tariki 16 kugeza ku wa Gatandatu ku ya 21 Ukuboza, mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) aho bifatanyije n’itsinda y’impuguke mu bya gisirikare mu nama ya 33 y’inzego zishyiraho Politiki.
Abagaba Bakuru b’Ingabo za (EASF) bongeye gushimangira ukwiyemeza kwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu bihuriye muri Afurika y’Iburasirazuba byiyemeje kandi bazirikana ubusabe bwatanzwe n’impuguke mu myanzuro y’inama bagiranye mu minsi itatu ishize.
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Juvenal Marizamunda, yashimye ubufatanye burangwa hagati y’ibihugu bihuriye muri EAC mu mbaraga bishyira mu kwimakaza amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Tugomba gukomeza gukorana mu nkingi za Politiki, umutekano, iterambere ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi bishimangira ubufatanye bwacu nk’ibihugu bigize Umuryango, imiryango y’ubukungu mu Karere, ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kurushaho kugira uruhare gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.”
Minisitiri Marizamunda yakomeje asaba ibihugu bitanga abasirikare mu Ngabo zishinzwe Gutabara aho rukomeye ko barushaho kongera ingamba z’ubutabazi kandi bakazifashisha mu gukemura ingorane zihari, kandi bagakoresha ubushobozi bafite mu kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere no ku Mugabane muri rusange.
Avuga mu izina rya Komite y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zihuriye muri EASF, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, yijeje ko we na bagenzi be batazatezuka ku kurushaho gutanga umurongo ugamije kurushaho kunoza imikorere n’imyiteguro y’ingabo zo mu Karere.
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, Umuyobozi Mukuru wa EASF, yashimiye itsinda ry’impuguke ryatanze ibitekerezo byiza kandi rikanatanga inama zitezweho umusaruro mu kurushaho kunoza imyiteguro ya EASF mu gukumira amakimbirane mu Karere.
Inama ya 33 y’Inzego zishinzwe Politiki (POM) yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya EASF yizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 20 yo kwiyemeza kwimakaza amahoro n’Umutekano by’Akarere.”
EASF kuri ubu ikorera munsi y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) kandi igizwe n’ibihugu 10 ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, na Uganda.