Kigali: Abagize EAPCCO barimo guhugurana ku kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abana
umutekano

Kigali: Abagize EAPCCO barimo guhugurana ku kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abana

ZIGAMA THEONESTE

January 25, 2025

Abagize Komite zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’abana mu Muryango uhuza Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) bateraniye i Kigali mu mahugurwa y’iminsi ibiri, agamije guhangana n’ihohoterwa ryibasiba abagore n’abana.

Ayo mahugurwa ahurije hamwe abapolisi, abagenzacyaha, abakora mu magororero, abasirikare n’abari mu miryango itari iya Leta yita ku bagore n’abana bigira hamwe uko umugore yafashwa kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa rimukorerwa n’iry’abana.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 akazageza tariki ya 26 Mutarama 2025, akaba aje ategura inama ya 26 y’Inteko Rusange ya EAPCCO, na yo izateranira i Kigali kuva tariki ya 26 Kugeza tariki ya 31 Mutarama 2025, ikazahuza abayobozi Bakuru ba Polisi muri uwo muryango.

Bamwe mu bayitabiriye bavuga ko yitezweho gutanga umusururo ku gufasha inzego zibishinzwe guhangana n’ihohoterwa ryibasira abagore n’abana.

SP Uwimana Daniel, umwe mu bapolisi b’u Rwanda, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro kuko Polisi isanzwe ifite intego yo guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa ryibasira abagore n’abana bafatanyije n’abaturage.

Yagize ati: “Tuyategerejeho byinshi hazabaho guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iryibasira abana.”

Sisili Gatiti, Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’imiyoborere rya Polisi ya Kenya yagize ati: “Twashyizeho amasomo yo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nkanjye nize ibijyanye no guhangana n’ihohoterwa muri Isange One Stop Centre hano mu Rwanda, iyo tubonye aya mahugurwa bituma natwe tugenda tukabitangiza, icyo twiteze muri iyi nama ni ukurwanya ihohoterwa mu buryo bwiza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col. Jeannot Ruhunga yasabye abitabiriye ayo mahugurwa gushyira hamwe bakungurana ibitekerezo byabafasha guhangana n’ihohoterwa ry’abagore n’abana.

Col Jeannot Ruhunga yasabye ko EAPCCO ko yakomeza ubufatanye mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yagize ati: “Iri hohoterwa ryaba iryo ku mubiri cyangwa iryo ku mutima risenya imiryango, rikica n’iterambere rya sosiyete muri rusange. Gushyira abagore mu nzego z’imiyoborere nk’izabanyamategeko, abayobozi, n’iza polisi bituma iryo hohoterwa rigabanyuka.”

Yongeyeho ati: “Reka aya mahugurwa abe umwanya mwiza, wo gukaragaza ibitekerezo no kureba ibibazo bihari kugira ngo bushakirwe umuti binyuze mu bufatanye.

Mu 2016 ni bwo mu Rwanda hashinzwe ikigo cy’ Akarere cyita ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryibasira abana (Regional Center of Excellence Against GBV and Child Abuse.

Aho ni ho inzego za polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba baza kwigira uburyo bwo guhangana n’ibyo byaha bityo bakabukoresha mu bihugu byabo.

Icyo kigo gifasha kandi abanyamategeko bari mu nzego zifata ibyemezo gushyira mu bikorwa amategeko ajyanye no guhangana n’iryo hohoterwa.

Ni ikigo kandi cyifashishwa n’Umuryango wa EAPCCO mu  mahagurwa yagenewe inzego za Polisi n’iz’abanyamategeko mu guhangana n’ihohoterwa  rikorerwa abagore n’abana, akaba ari na ho aya magururwa arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Amafoto: Olivier TUYISENGE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA