Kigali: Abagore bakora umwuga wo kugorora basabwe kutarutisha inyungu zabo iz’akazi
Ubutabera

Kigali: Abagore bakora umwuga wo kugorora basabwe kutarutisha inyungu zabo iz’akazi

KAYITARE JEAN PAUL

December 19, 2024

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr. Vincent Biruta, yasabye abagore bakora umwuga wo kugorora mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) kudashyira imbere inyungu zabo bwite kuruta iz’akazi.

Abagore bari mu mwuga wo kugorora, bafasha igihugu kugorora abanyarwanda bamwe baba baragiye bica amategeko, bakazagaruka ari abantu beza.

Dr Biruta yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ngarukamwaka y’ihuriro rya Gatanu y’abagore bakora umwuga wo kugorora, yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Inganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Guharanira ko abagore bakora umwuga wo kugorora, kugira imibereho myiza, kububakira ubushobozi no gutuma bagera ku iterambere rirambye.”

Ihuriro ryitezweho gufasha abagore kuganira ku buryo bw’iterambere, kwigirira icyizere, kurebera hamwe muri rusange ubushobozi bw’umugore mu nshingano z’ubuyobozi, nuko bahangana n’inzitizi mu kazi bakora.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Biruta, asaba abagore bakora umwuga wo kugorora kudashyira imbere inyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Inyungu z’umukozi ntizizikwiye gusumba inyungu z’akazi kuko ari ko kamufasha kugera ku mibereho myiza ku buryo burambye. Ibi rero bisaba ubunyangamugayo, ubunyamwuga, kwitanga, gukunda Igihugu n’umurimo bityo na we Igihugu kikamufasha kwiteza imbere.”

Yakomoje ku myitwarire idahwitse yagiye iranga bamwe mu bakora umwuga wo kugorora bagenzi babo, mu bihe byashize.

Ati: “Ibi byababera urugero ko Igihugu kidashobora kwihanganira umukozi w’urwego urutisha inyungu ze bwite iz’umurimo.”

Guhuriza hamwe abari n’abategarugori bakorera RCS, biri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kurebera hamwe icyabateza imbere.

Abagore bakora umwuga wo kugorora bibukijwe ko bafite inshingano zikomeye zirimo gufatanya akazi kabo no kubaka umuryango muzima.

Ati: “Umukozi w’Urwego rwa RCS w’umugore, afite inshingano zikomeye zo kumenya uko ateza imbere umwuga we wo kugorora ariko akabifatanya no kubaka umuryango ubereye igihugu cy’u Rwanda.”

Abashimira kuba barahisemo umwuga wo kugorora, ubasaba ubwitange.

Ati: “Umunyarwandakazi afite aho yavuye n’aho ageze kubera politiki y’imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu, bikaba bigaragarira no kuri mwe bitabiriye ihuriro ndetse n’abandi muhagarariye.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu buhora bukangurira umugore guharanira kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ngo umugore ari inkingi y’umuryango.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr. Biruta Vincent

Bamwe mu bagore bakora muri RCS bitabiriye inama, bagaragaje ko akazi bakora ari inshingano zabo kugakorana icyizere.

AIP Alice Kirabo, yagize ati: “Icya mbere ntahanye ni ukwigirira icyizere mu kazi, niba ari akazi nkora nkumva yuko ibyo nkora nkomba kuba mbifitemo icyizere.

Ikindi ni ugufata umwanzuro uhamye ariko na none ntakoreshejwe n’amarangamutima cyane ko tuba turi mu kazi ko kugorora abantu, duhuriramo n’abantu benshi, abavandimwe, ababyeyi.

Niba ari uburyo bwo kumugorora ngomba kumugorora ariko nanone ntakoreshejwe n’amarangamutima y’isano dushobora kuba dufitanye.”

⁠Wdr Kabasinga Grace avuga ko inama yamufashije kumenya uko yakomeza gukora akazi ashingiye ku ndangagaciro za RCS.

Ati: “Hari ukuntu umugororwa aza agusanga bikaba ngombwa ko akubwira ikibazo afite wowe ntabwo ugomba kumubwira nabi ahubwo ugomba kumufata neza ukamuganiriza.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, yavuze ko RCS itasigaye inyuma muri gahunda zo guteza imbere umugore.

Yavuze ko kugeza ubu imibare igaragaza ko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite abakozi b’umwuga b’urwego b’abagore bangana na 29% by’abakozi ba RCS.

Akomeza gira ati: “Bivuze ko RCS izakomeza kongera abakozi b’umwuga b’urwego rw’abagore buri mwaka mu rwego rwo kugira ngo igene kandi irenge ibipimo igihugu cyacu kigenderaho cy’imyanya nibura 30% ikwiye guhabwa abagore mu nzego za Leta n’iz’abikorera.”

CG Murenzi yavuze ko abari n’abategarugori bakora umwuga wo kugorora bashishikarizwa kudasigara inyuma.

Mu mwaka wa 2022, raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi rukaba n’urwa kabiri muri Afurika.

Mu 2022, iyo raporo yiswe ‘The Global Gender Gap Index’ igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 81.1%, aho rwaje rukurikira Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland yagize 86%, Norway yagize 84.5%, New Zealand 84.1% na yagize Suwede yagize 82.2%.

Amafoto: TUYISENGE Olivier

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA